Uko wahagera

Kagame: Inshingano z'Ingabo z'u Rwanda muri Mozambike Zirakomeza


Perezida Paul Kagame w'u Rwanda na Philip Nyusi wa Mozambike basura ingabo z'u Rwanda zirimo gufasha iza Mozambike kurwanya intagondwa za Kisilamu
Perezida Paul Kagame w'u Rwanda na Philip Nyusi wa Mozambike basura ingabo z'u Rwanda zirimo gufasha iza Mozambike kurwanya intagondwa za Kisilamu

Perezida Paul Kagame w'u Rwanda ejo ku wa gatanu yasezeranije Abanyamozambike ko ingabo z'u Rwanda zizakomeza kubafasha kurinda no gusana uduce twangijwe n'abarwanyi bafitanye isano na leta ya Kisilamu.

Yabivugiye i Maputo mu murwa mukuru wa Mozambike mu kiganiro kigenewe abanyamakuru aho yari mu ruzinduko rw'iminsi ibiri yagiriraga muri icyo gihugu.

Yasuye ingabo z'u Rwanda ziri mu ntara ya Cabo Delgado ikungahaye kuri peteroli. Aka karere kahoze mu maboko y'abarwanyi ba Kisilamu kaza kwigarurirwa n'ingabo z'u Rwanda zifatanyije n'iza Mozambike. Ubu leta y'icyo gihugu yatangiye gushishikariza abaturage gutahuka no gusubira mu byabo.

Umuryango w'Abibumbye wavuze ko hari impungenge ko ibikorwa biteza umutekano muke bishoboka muri ako karere kagenzurwa n'ingabo z'u Rwanda. Ariko Perezida Kagame yavuze ko inshingano z'u Rwanda muri icyo gihugu zigikomeza kandi ko ubu zishishikajwe no kurindira abaturage umutekano kugeza igihe ibikorwa byo gusana ibyangiritse bizarangirira. Yavuze ko ingabo z'u Rwanda zizaguma muri Mozambike kugeza igihe cyose icyo gihugu kizaba kibishaka.

Perezida Philip Nyusi wa Mozambique yashimiye u Rwanda ko rufasha gusana ibyangijwe n'abo yise 'abakora iterabwoba'.

Bamwe mu bayobozi b'inzego zibanze batangiye guhamagarira abaturage gutahuka nkuko ibitangazamakuru bitandukanye muri icyo gihugu bibyemeza. Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda Ronald Rwivanga yabwiye ibiro ntaramakuru by'Abongereza (Reuters) kuri uyu wa kane ko abaturage bagera ku 250,000 bamaze gusubira mu byabo.

Gusa Umuryango w'Abibumbye uracyafite impungenge. Ibiro ntaramakuru by'Abongereza (Reuters) byabonye raporo yagenewe inzego za ONU yanditswe mu kwezi kwa cyenda ivuga ko bidasobanutse neza niba ingufu z'abo barwanyi bari baribasiye ako gace zarashegeshwe. Iyo raporo yavuze ko imirwano igikomeza mu duce tumwe kandi ko inzego z'ubutegetsi bwaho zitarongera gushinga imizi.

Hashize umunsi umwe ingabo za leta ya Mozambike yerekanye imbunda n'ibisasu bya roketi zivuga ko zambuye abarwanyi bafitanye isano na leta ya Kisilamu zemeza ko bayabangiye ingata.

Guhera ku wa kane, amaduka yo mu mujyi wa Palma muri iyi ntara irimo imishinga ya peteroli ibarirwa miliyari 60 z'Amadorali y'Amerika, yongeye gufungura imiryango abana bongera gukina mu mihanda nyuma y'amezi atandatu aka gace kari kamaze karibasiwe n'imitwe y'aba barwanyi.

Gusa mu mihanda iri mu birometero 60 mu majyepfo y'umujyi wa Mocimboa da Praia ahari icyambu cyifashishwa mu kugemura ibikomoka mu mishanga ya peteroli, nta bantu barimo. Hagaragara amazu yasenywe n'ibimodoka bya gisirikare mu mirwano. Imwe muri ayo mazu iriho inyandiko yakozwe mu izina ry'umutwe w'abo barwanyi. Amagambo yandikishije ingwa agira ati: " Ushaka gusetsa Al-Shabab, abakangisha urupfu".

Uretse ingabo z'u Rwanda, hariyo n'iz'umuryango w'iterambere ry'ubukungu bw'ibihugu byo mu majyepfo y'Afurika (SADC). Bamwe mu basesenguzi bavuga ko intege nke z'ingabo za Mozambique, ibikoresho bidahagije, guhembwa nabi n'ibindi byatumye mu ikubitiro aba barwanyi babona aho bamenera bakabambura aka gace n'ubundi bitazatuma umutekano muke ukomeza kuharangwa.

Kugeza ubu ikindi gihangayikishije abaturage mu buryo bwihutirwa ni aho gukura ibiribwa. Muri iki cyumweru, ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku biribwa (PAM), ryavuze ko ikiciro cya mbere cy'ibiribwa cyamaze kugera Palma kuva mu kwezi kwa gatatu ako karere kabayemo imirwano. Umuryango w'Abibumbye uvuga ko abagera ku 750,000 batarasubira mu byabo muri aka karere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG