Uko wahagera

Kagame Asanga Kumwoherereza Intumwa Ivuye Uganda Bidahagije


Perezida w'u Rwanda Paul Kagame (Iburyo) Bwana Adonia Ayebare intumwa idasanzwe ya Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni (Ibumoso)
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame (Iburyo) Bwana Adonia Ayebare intumwa idasanzwe ya Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni (Ibumoso)

Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yatangaze kuri uyu wa kabili ko kuba mugenzi we wa Uganda yaramwoherereje intumwa idasanzwe, atabiheraho ngo yemeze ko ibibazo bisanzwe biri hagati y'ibyo bihugu bigiye gukemuka.

Mu mpera z'icyumweru gishize ni bwo Perezida Yoweli Museveni yari yahaye ubutumwa Ambasaderi we mu muryango w'abibumbye Adonia Ayebare, ngo abuzanire umukuru w'u Rwanda. Ni Ubutumwa bugamije gutsura imibano ku bihugu byombi

Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ba televiziyo y'igihugu, umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko kuri we atahita avuga ashimitse ko ibiganiro yagiranye n’iyo ntumwa ataheraho abishingiraho icyizere ku gutsura imibano y’ibihugu byombi.

Naho ku bakunze kuvugwa banumvikana mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda perezida Kagame yongeye kuvuga ko muri rusange ibikorwa byo kubahashya babigerereye. Yaburiye n’abandi bashobora guhirahira gutera u Rwanda.

Abaturage bagerageje guterefona umukuru w’u Rwanda aho yari muri studio z’ibitangazamakuru by’igihugu bamushimiye ku iterambere bagezeho anandi banamugezaho ubutumwa bumwifuriza umwaka mushya wa 2020 n’abamugejejeho bimwe mu bibaqzo bikigaragara mu bice batuyemo bishingiye ku iterambere rry’igihugu.

Ku cyerekezo 2020 u Rwanda rwihaye umukuru w’u Rwanda avuga ko mu kukigena u Rwanda rwari hafi kuri zero. Avuga ko n’ubwo uko byari byagenywe bitagezweho ku mpuzandengo ya 100 ku ijana ariko ngo na hagati ya 80 na 5 ku ijana ari intambwe yo kwishimira.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG