Urukiko mu gihugu cya Zimbabwe rwategetse ko Job Sikhala, umunyapolitike utavuga rumwe na leta, akaba n’umuyobozi wungirije w’ishyaka MDC aguma muri gereza kugeza tariki ya 24 y’uku kwezi.
Arashinjwa ibikorwa byo kwigomeka ku butegetsi.
Mu rukiko bwana Sikhala yashinjwe ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi ku ngufu, nk’uko byavuzwe n’umuvugizi w’itsinda rimwunganira, Kumbirai Mafunda.
Sikhala uzwiho kutaniganwa ijambo mu ishyaka Movement for Democratic Change, yumvikanye muri wikendi ishize avuga ko ishyaka rye rizakura perezida Emmerson Mnangagwa ku butegetsi amatora ataha ataragera.
Ayo matora y’umukuru w’igihugu ategerejwe mu mwaka wa 2023.
Mafunda yavuze ko abashinzwe kunganira Sikhala batangiye gutegura inyandiko zisaba urukiko guhita rumurekura. Yavuze ko bazanagaragariza urukiko uko yahohotewe n’inzego z’umutekano harimo no kumwima uburenganzira bwo kuvugana n’abamunganira mu mategeko.
Mu ishyaka ZANU-PF riri ku butegetsi bavuga ko amagambo yakoreshejwe n’umunyapolitike Sikhala adakwiye kwihanganirwa.
Nick Mangwana ushinzwe itangazamakuru mu ishyaka ZANU-PF yavuze ko imvugo ya Sikhala yari igamije kugumura abaturage.
Facebook Forum