Uko wahagera

Jean Claude Iyamuremye Yahamijwe Icyaha cya Jenoside Akatirwa Imyaka 25


Iyamuremye Jean Claude mu maboko y'Abapolisi ubwo yagezwaga mu Rwanda avanywe mu Buholandi
Iyamuremye Jean Claude mu maboko y'Abapolisi ubwo yagezwaga mu Rwanda avanywe mu Buholandi

Umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka yahanishije Bwana Jean Claude Iyamuremye igihano cyo gufungwa imyaka 25 nyuma yo kumuhamya icyaha cya Jenoside. Uyu mugabo yoherejwe n’igihugu cy’Ubuholande kuburanira mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2016.

Isomwa ry’urubanza ryatwaye byibura igihe kitari munsi y’isaha n’igice inteko y’abacamanza isimburana mu gusoma imyanzuro y’urubanza rwa Bwana Jean Claude iyamuremye bakunze kwita “Nzinga”.

Ni isomwa ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure, ubushinjacyaha bwari ku biro byabwo, Iyamuremye muri gereza mu gihe abacamanza na bo bari ku cyicaro cy’urukiko i Nyanza mu majyepfo y’igihugu.

Nyuma yo gusesengura ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha umucamanza yahamije uregwa ubwicanyi bw’Abatutsi bwabereye ku kigo nderabuzima cya Kicukiro, mu mujyi wa Kigali ndetse n’ibitero byagiye bigabwa mu ngo z’Abatutsi.

Umucamanza yavuze ko abatangabuhamya bashinje Iyamuremye ko yari kumwe n’izindi nterahamwe bashorera abatutsi babakuye Kicukiro ahazwi nka Sonatubes baberekeza i Nyanza ya Kicukiro ari na ho biciwe. Bamushinja ko yahatangiye amabwiriza y’uburyo Interahamwe zagombaga guhagarara kugira ngo hatagira umututsi uzicika.

Ku byo batavugaho rumwe mu buhamya bwabo, urukiko ruvuga ko amategeko ateganya ko ubuhamya bwabo butateshwa agaciro igihe basanze, ukwivuguruza kwabo kudakabije kandi gusanzwe kubaho mu buhamya. Urukiko rukavuga ko abatangabuhamya bashinjura uregwa nta bumenyi bafite ku byabereye i Nyanza kuko batahageze.

Abatangabuhamya kandi banahuriza ku kuba bavuga ko Iyamuremye yari Interahamwe ikomeye ku Kicukiro na mbere y’umwaka wa 1994. Bakavuga ko bamubonaga ahantu hatandukanye mu bihe bitandukanye afite intwaro.

Ni cyo kimwe n’abatangabuhamya bamushinja ko yagaragaye mu bitero byishe abatutsi ku kigo nderabuzima cya Kicukiro. Ntibahuriza ku matariki byabereyeho, umucamanza akavuga ko kutayahurizaho bitagize inenge ikabije yatuma ubuhamya bwabo bwimwa agaciro. Akavuga ko icy’ingenzi ari uko ibyo bavuga babyiboneye naho ngo kwibuka amatariki ibikorwa byabereye byo ntibyoroshye bitewe n’igihe gishize.

Umucamanza yahamije Iyamuremye kuba mu gatsiko kahigaga abatutsi kabaziza ubwoko bwabo bishimangira uruhare yavuze ko ‘rukomeye’ yagize mu bwicanyi. Urukiko kandi rwemeje ko Iyamuremye yagize ubushake bwihariye bwo gukora icyaha cya Jenoside. Rwavuze ko ntacyamugwiririye mu kugikora kuko ntaho bigaragara ko yahatiwe kugikora.

Icyakora ku bwicanyi bwabereye i Gahanga no kuri ETO Kicukiro, urukiko rwasanze nta bimenyetso bifatika ko Iyamuremye yabigizemo uruhare. Rwemeje ko rutashingira ku buhamya bw’abamushinja kuko ukwivuguruza kwabo banavuguruzanya bibumbatiye ugushidikanya ku byo bamuvugaho.

Nyuma y’isesengura rishingiye ku ngingo z’amategeko, umucamanza yavuze ko icyaha cya jenoside gihanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nta mpamvu nyoroshyacyaha. Gusa hitawe ku buremere bw’iki cyaha, umucamanza yavuze ko asanga amategeko amwemerera kugabanyiriza ibihano uregwa kuko asanga hari impamvu nyoroshyacyaha.

Umucamanza yashingiye ku myaka 19 y’amavuko uregwa yari afite mu gihe ubwicanyi bwabaga avuga ko kuri iyo myaka byari byoroshye ko Iyamuremye yagwa mu bishuko. Yavuze kandi ko hari abo yafashishije bararokoka cyangwa babona uburyo bahunga barimo abari bahunganye n’umuryango we. Umucamanza yahisemo kumuhanisha igifungo cy’imyaka 25.

Nyuma y’icyo gihano umucamanza yategetse ko Jean Claude Iyamuremye asonerwa igarama ry’urubanza kuko aburana afunzwe. Urukiko rwemeje ko rutararangiza kunononsora imyanzuro y’urubanza. Rwizeje ko mu gihe kitarenze icyumweru imyanzuro y’urubanza yose izaba abagezeho.

Ijwi ry’Amerika ntiryabashije kumenya niba uregwa azajurira nyuma yo kubona iyo myanzuro kuko akimara gusomerwa ntacyo yarengejeho. Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa ubuzima bwe bwose ariko we agasaba kugirwa umwere akavuga ko ibyo aregwa atabikoze.Avuga ko atashoboraga gukora jenoside kandi nyina umubyara ari umututsikazi.

Iyamuremye Jean Claude w’imyaka 46 y’amavuko, yageze mu Rwanda mu 2016 avanywe mu gihugu cy’Ubuholande. Yafashwe mu mwaka wa 2013 afungirwa mu Buholande.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG