Radiyo Ijwi ry'Amerika, Serivisi Kirundi/Kinyarwanda, ibabajwe no kumenyesha abakunzi bayo itabaruka ry'uwari umukozi wayo Janvier Ntahomvukiye. Yitabye Imana mu ijoro ryakeye, akikijwe n'umuryango we.
Janvier Ntahomvukiye ari mu banyamakuru ba mbere batangije ishami ry'Ikirundi/Kinyarwada kw'Ijwi ry'Amerika mu 1996. Mu byo yahakoze harimo ikiganiro Americana, ibyanditswe mu binyamakuru, ikorabuhanga "Internet" rigitangira mu ishami ry'Ikirundi/kinyarwanda, n'amakuru muri rusange.
Mbere yo kugera kw'Ijwi ry'Amerika i Washington, Janvier Ntahomvukiye yakoze muri ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika i Bujumbura mu Burundi. Janvier Ntahomvukiye aryamiye ukuboko kw'abagabo yari mu kiruhuko cy'izabukuru.
Janvier Ntahomvukiye asigiye serivisi umwana we Auriane Itangishaka. Abakozi bose ba Serivisi Kirundi/Kinyarwanda twifatanyije n'umuryango we, urimo nyine n'umukobwa we dukorana Auriane Itangishaka, muri ibi bihe by'akababaro barimo.
Frederic Nkundikije wakoranye igihe kinini na nyakwigendera aramwibuka muri iki kiganiro yagiranye na Eddie Rwema.
Facebook Forum