Uko wahagera

Jacob Zuma Arasabirwa Guhagarikwa by'Agateganyo mu Ishyaka ANC


Jacob Zuma wahoze ayobora Afurika y'Epfo
Jacob Zuma wahoze ayobora Afurika y'Epfo

Muri Afurika y’Epfo, bamwe mu bagize inzego z'ubuyobozi bw'ishyaka ANC riri ku butegetsi barasaba ko Jacob Zuma wigeze kuyobora icyo gihugu yahagarikwa by’agateganyo muri iryo shyaka.

Ibyo bibaye nyuma y’aho muri iki cyumweru Jacob Zuma atangarije ko atazaha amakuru akanama kitiriwe Zondo gacukumbura ibimuvugwaho byo kwakira ruswa. Yasabwe kwitaba ako kanama ku matariki ya 18 na 19 z’uku kwezi.

Mu itangazo yashyize ahagaragara muri iki cyumweru, Jacob Zuma yavuze ko atazaha amakuru ako kanama. Avuga ko kamukurikirana nkuko byakorwaga kera mu gihe igihugu cyagenderaga kuri politiki ishingiye ku ivanguramoko. Ndetse, yanavuze ko urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rubogamye.

Uyobora ishyaka ANC mu ntara ya Estern Cape yatangarije ikinyamakuru Mail& Guardian ko Jacob Zuma akwiye guhabwa ibihano kubera imyitwarire idahwitse, birimo guhagarikwa by’agateganyo mu ishyaka kubera kwanga kwitaba ako kanama.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG