Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye Bwana Jean Claude Iyamuremye igihano cy’igifungo cya burundu ku cyaha cya jenoside bumurega gukorera ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali mu mwaka wa 1994 .
Buvuga ko yagaragaye mu bitero bitandukanye ari kumwe n’Interahamwe n’abandi bicanyi. Abatangabuhamya bavuze ko yatwaraga imodoka yabaga irimo interahamwe.
Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa we ubwe bitari ngombwa ko yiyicira umuntu ku giti cye, ko ahubwo kuba yaragaragaye mu bitero ubwabyo bihagije kugira uruhare mu bwicanyi. Buvuga ko abatangabuhamya bagaraje ko Iyamuremye ubwe yagaragaye mu gitero cyishwemo abatutsi i Gahanga. Bamushinja ko ubwe yari atwaye imodoka y’umutuku yarimo interahamwe.
Ubusabe bw’ubushinjacyaha bwo gufunga Iyamuremye ubuzima bwe bwose bwaje bukurikira ko ubushinjacyaha bunenga imyiregurire y’uregwa buvuga ko impamvu yatanze zimugira umwere nta shingiro zifite.
Iyamuremye yari yavuze ko atigeze aba umwicanyi, atazanaba umwicanyi mu buzima bwe. Yavuze ko akomoka ku babyeyi b’ubwoko bubiri butandukanye nyina w’umututsikazi na Se w’umuhutu. Agasobanura ko kubw’ibyo adashobora kwica abatutsi, ko ibyo kubica bitakorwa n’abantu nka we.
Yavuze ko yarezwe na nyina w'umututsikazi, agakurana imico ya gitutsi bityo atajyaga kubahemukira. Avuga kandi ko n’igihe yari yahungiye muri Kongo yakomeje kugira umuco wo gukundana n’abo mu bwoko butandukanye. Bwana Iyamuremye akavuga ko yari akiri umunyeshuli muto kandi ko atashoboraga kujya mu bwicanyi.
Bwana Faustin Nkusi uhagarariye urwego rw'ubushinjacyaha yemeza ko uregwa yagize uruhare rutaziguye mu kwica abatutsi agashimangira ko imyiregurire ye nta shingiro yahabwa. Ubushinjacyaha buvuga ko hari ibikorwa bifatika ndetse n’ibigize icyo cyaha bwatangiye ibimenyetso uregwa atabashije kuvuguruza ahubwo akabwira urukiko amateka y'uko yarezwe. Buvuga ko uko yabayeho,uko yarezwe uko yabanye n’abantu bitabuza umuntu gukora ibyaha.
Ubushinjacyaha busanga aho kwisobanura ku byaha aregwa mu myiregurire ye yagiye agerageza guhunga kwisobanura uburyo atakoze ibyo byaha ahubwo akabara inkuru zivuga gusa ku buzima bwe.
Mu gusoza umwanzuro wabwo, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bushingiye ku bimenyetso bwarushyikirije bigizwe n’imvugo z’abatangabuhamya, ibisobanuro bwatanze ku myitegurire ya Iyamuremye bwasabye kwemeza ko ikirego cyabwo gifite ishingiro. Burasaba kandi urukiko kumuhamya icyaha cya jenoside no kumuhanisha igihano cyo gufungwa burundu ku cyaha cya jenoside.
Byitezwe ko mu iburanisha ritaha uruhande rwa Bwana Iyamuremye n’ubwunganizi ari bwo ruzatanga imyanzuro ya nyuma y’urubanza ari na bwo ruzagira icyo ruvuga kuri iki gihano yasabiwe.
Bwana Jean Claude Iyamuremye bakunze kwita “Nzinga" w’imyaka 46 y’amavuko yatawe muri yombi mu 2013 mubuholandi aho yakoraga akazi ko gutwara abakozi ba ambasade za Isirayeli na Finlande muri icyo gihugu. Yoherejwe kuburanira mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2016.
Iburanisha ritaha ryimuriwe ku itariki ya 31/3/2021
Facebook Forum