Isirayeri yemeye kwakira abandi Bayahudi b'Abanyetiyopiya 3.000. Guverinoma ya Isirayeli yatangaje ko aba Banyetiyopiya, bo mu bwoko bwa Falashmoras, bagiye kwimurwa bifatiye ku masano ya hafi bafitanye n'abasanzweyo, nk'ababyeyi, abana n'abavandimwe b'amaraso.
Minisitiri wa Isirayeri ushinzwe iby'abimukira, Madame Pnina Tamano Shata, nawe ubwe ukomoka muri Etiyopiya, yasobanuye kuri Twitter ko bari bamaze imyaka bategerereje mu murwa mukuru wa Etiyopiya, Addis-Ababa, no mu mujyi wa Gondar, uri hafi y'intara ya Tigreya.
Mu itangazo rimwe we na mugenzi we w'ubutegetsi bw'igihugu bashyize ahagaragara, avuga ko iyi ntambara iri mu byateye guverinoma ya Isirayeri yihutisha dosiye yabo. Mu kwezi kwa 11 gushize, abaturage amagana, barimo na Tamano-Shata ubwe, bari bakoze imyigaragambyo i Yeruzalemu basaba leta kwakira "Abayahudi b'Abanyetiyopiya bari mu kaga."
Guverima ya Isirayeri ntiyatangaje igihe izatangira kujya gutwara aba bimukira ibihumbi bitatu. Ariko yashyizeho umuhuzabikorwa wihariye wo kubikurikirana. Muri iki gihe, Abayahudi bakomoka muri Etiyopiya bimukiye muri Isirayeri barenga 140.000.
Facebook Forum