Uko wahagera

Israeli Yaraye Igabye Igitero mu Ntara ya Gaza muri Palestina


Abasirikare ba Israeli mu micungararo ya Gaza
Abasirikare ba Israeli mu micungararo ya Gaza

Minisitiri w’intebe wa Israeli, Benjamin Netanyahu, wari mu ruzinduko i Paris mu Bufaransa yasubiye imuhira igitaraganya kubera intambara. Igisilikali cya Israeli cyaraye kigabye igitero mu ntara Gaza ya Palestina. Kivuga ko ari mu rwego rwo kurengera umutekano wa Israeli, ibisasu bya roketi 17 bimaze kugwa muri Israeli biturutse muri Gaza. Ariko ntawe byahitanye. Nta n’uwo byakomerekeje.

Israeli ivuga ko umusilikali wayo umwe w’umwofisiye yaguye mu mirwano. Naho ku ruhande rwa Palestina, abayobozi babo bavuga ko abantu barindwi bishwe, barimo umukomanda w’umutwe wa Hamas witwa Nour Baraka.

Uyu munsi agahenge kagarutse ku mupaka wa Israeli na Gaza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG