Uko wahagera

Isiraheli Yahakanye Kuzava mu Ntara ya Cisjordaniya


Ingabo za Israel zirasa ibyuka biryana mu maso ku banyepalistina bigaragambya mu ntara ya Cisjordaniya taliki 20/3/2019.
Ingabo za Israel zirasa ibyuka biryana mu maso ku banyepalistina bigaragambya mu ntara ya Cisjordaniya taliki 20/3/2019.

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu yavuze ko aramutse yongeye gutorwa yakwagura insisiro z’Abayahudi batuye mu ntara ya Cisjordaniya.

Mu kiganiro yagiranye na radiyo/televiziyo Channel 12 yo muri Isiraheli, Netanyahu yavuze ko igihugu kizatera indi ntambwe mu kwigarurira intara ya Cisjordaniya ikagumana ubutavogerwa bwayo ntikureho insisiro z’abahatuye kandi ntihe Abanyepalistina ubwigenge kuri ako gace.

Netanyahu yavuze ko igihe cyose Isiraheli yarekuye agace k’ubutaka bwayo yagiye ihabonera amasomo akomeye y’ivuka ry’imitwe y’intagondwa ya kiyisilamu ikagirira nabi Abayahudi. Amagambo ye yanejeje abatsimbaraye ku bitekerezo byo kutagira ubutaka baha Palestine.

Ikibazo cy’ubutaka ni kimwe mu byakunze kugorana mu nzira y’isubukurwa ry’ibiganiro hagati ya Isiraheli na Palestina byahagaze mu 2014.

Nabil Abu Rdainah umuvugizi wa Perezida Mahmoud Abbas wa Palestina, yabwiye ibiro ntaramakuru by’abongereza ko ingamba cyangwa amatangazo ayo ari yo yose ku ruhande rwa Isiraheli ntacyo azahindura. Kuri we, izo nsisiro z’abahatuye ntzemewe n’amategeko kandi zigomba kuvaho.

Abanyepalestina barashaka gushyiraho intara yabo muri Cisjordaniya mu burasirazuba bwa Yerusalemu n’intara ya Gaza byafashwe na Isiraheli mu 1967. Kuva icyo gihe Isiraheli yakomeje kwagura uburasirazuba bwa Yerusalemu ariko iva mu ntara ya Gaza. Cisjordaniya iracyagenzurwa n’igisirikare cya Isiraheli.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG