Uko wahagera

Isirayeri Yoba Yarakoresheje Akamashu Pegasus ku Banyagihugu Bato


Pegasus proqramı
Pegasus proqramı

Muri Israeli, polisi y'igihugu yaba yarakoresheje akamashu Pegasus ku baturage basanzwe. Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, Avichai Mandelblit, yategetse gukora anketi.

Icyemezo cya Mandelblit cyaturutse ku itangazamakuru, ryemeza ko polisi yibasiye telefoni ngendanwa abayobozi b'imyigaragambyo yamaganaga imikorere ya guverinoma y'uwari minisitiri w'intebe Benjamin Netanyahu n'abandi bataravugaga rumwe nawe, ba meya (n ukuvuga abayobozi b'uturere), n'abaturage benshi basanzwe, kandi itari ibifitiye uruhushya rw'inkiko nk'uko amategeko abitenya.

Ikinyamakuru gisohoka buri munsi cyitwa Calcalist cyabitangaje ntigitanga amazina y'abantu polisi yaba yaranetse ikoresheje Pegasus. Ntikivuga n'abagihaye aya makuru, baba abo muri polisi cyangwa se abo mu kigo NSO (cyakoze kandi kigurisha Pegasus).

Umushinjacyaha mukuru wa Israeli aragira, ati: "Niba koko byarabaye, biteye impungenge zikomeye, kuko byaba birenze ku burenganzira bw'ibanze bw'abaturage." Yashyizeho itsinda ry'abagenzacyaha, riyobowe n'umwe mu bamwunhgirije ubwe.

Polisi yo irabihakana. Ivuga ko ibyo yakoze byose byanyuze mu nzira z'amategeko. Ariko umuyobozi wayo, Komiseri mukuru Kobi Shabtai,

nawe yatangaje ko yatangije anketi z'imbere muri polisi ubwayo. Inteko ishinga amategeko, ari nayo ifite ubutegetsi nyakuri muri Israeli, yamusabye ibisobanuro birambuye.

(VOA ifatanyije n'ibigo ntaramakuru AP na Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG