Uko wahagera

Isirayeli: Benjamin Netanyahu Yahawe Inshingano zo Gushyiraho Leta Nshya


Perezida wa Isirayeli, Reuven Rivlin, yahisemo Benjamin Netanyahu kugirango agerageze gushyiraho guverinoma nshya.

Nta shyaka na rimwe ryabonye amajwi y'ubwiganze busesuye mu matora aherutse ku itariki ya 23 y'ukwezi gushize, yari aya kane mu gihe cy'imyaka ibiri. Likud rya Netanyahu riza imbere ariko rikeneye gufatanya byibura n'irindi rimwe kugirango ashobore gushyiraho guverinoma.

Afite iminsi 28. Ashobora gusaba Perezida Rivlin inyongera y'ibindi byumweru bibiri. Icyo gihe cyose kiramutse kirangiye atarabasha gushyiraho guverinoma, umukuru w'igihugu ashobora gushyiraho undi muntu wo gukora guverinoma. Binaniranye, Isirayeli yasubira mu matora.

Netanyahu yatangiye kuburanishwa ibyaha bya ruswa aregwa. Perezida Rivlin yatangaje ko uru rubanza atari inzitizi, ati: "Itegeko rivuga ko minisitiri w'intebe ashobora gukomeza akazi ke n'iyo yaba arimo aburanishwa."

Netanyahu ni we minisitiri w'intebe wa Isirayeli wa mbere na mbere uburanishijwe akiri ku butegetsi. Ni we wa mbere kandi mu mateka ya Isirayeli umaze igihe kirekire ku ntebe, intebe amazemo imyaka 15.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG