Uko wahagera

Ishuri rihugura abakobwa mu mirimo ya za hoteli.


Abashyitsi barenga ijana baherutse guteranira muri Hotel Mayflower ya hano I Washington mu gikorwa cyo gushakira amafranga ikigo “Akilah Institute for Women”. Iri ni ishuri rihugura abakobwa mu mirimo ya za hoteli.

Icyo kigo Akilah cyatangijwe na Elizabeth Dearborn Davis, umunyamerikakazi uvuga ko yiyemeje gutura mu Rwanda hashize imyaka itanu, nyuma yo gusoma ibijyanye na jenoside yahakorewe muri 1994.

Madame Davis abona ko Akilah Institute ari nk’inkunga yatuma ba Mukerarugendo barusura ari benshi. Bityo, iyo nkunga yafasha mu majyambere y’igihugu no mu mugambi w’ubwiyunge.

"Programu yacu yigisha ibyo kwakira abagenzi imara imyaka ibiri. Abanyeshuli biga ibintu bitandukanye kuva ku bukerarugendo, imikorere y’amahoteli kugeza ku buryo bwo kuvugira ijambo mu ruhame. Bakora kandi n’imilimo yo kwimenyereza akazi mu mahoteli kugirango babone ubumenyi bwa ngombwa bakeneye"

Mu bari baje muri icyo gikorwa cyo gukusanya amafranga harimo Allen Kazarwa na Noella Abijuru bo muri Akilah Institute. Allen avuga ko icyo kigo cyamufashije kugera kuri byinshi nk’umugore ndetse n’umuntu wazayobora hoteli mu bihe biri imbere.

Noella Abijuru afite ikizere cy’uko icyo kigo Akilah kizamufasha kugera ku nzozi ze, zo kuba umunsi umwe yazabasha gufungura hoteli mu Rwanda.

Hoteli Marriott ifite icyicaro cyayo muri Amerika ni imwe mu bateguye icyo gikorwa cyo gushakira amafranga Akilah Institute. Uwitwa Kathleen Matthews, umuvugizi wa Marriott, avuga ko sosiyete yabo izafungura hoteli I Kigali umwaka utaha.

Uwo mushinga wo gushakishiriza amafranga Ikigo Akilah Institute washimwe n’abayobozi b’amasosiyete n’abafata ibyemezo bikomeye mu rwego mpuzamahanga. Abo barimo Perezida wa Banki y’Isi Yose Robert Zoellick.

XS
SM
MD
LG