Uko wahagera

Iraki: Imyiyerekano y'Abasaba Ishirwaho ry'Umushikiranganji wa Mbere


Kuri uyu wa mbere Abanya-Iraki ibihumbi bigaragambije i Baghdad no mu bindi bice by’igihugu, nyuma y’uko abanyepolitiki bahushije italiki ntarengwa yo gushyiraho minisiriti w’intebe mushya. Yagombaga kuba yashyizweho mbere ya saa sita z’ijoro mw’ijoro ryakeye.

Imyigaragambyo irwanya guverinema yari ikaze mu murwa mukuru bafatanyije n’Abashiyite biganje mu majyepfo y’igihugu, kuva mu kwezi kwa 10. Baramagana ruswa, serivise mbi bahabwa hamwe n’ibura ry’imirimo.

Perezida Barham Salih n’inteko ishinga amategeko, barenze ku mataliki ntarengwa yagiye ashyirwaho ngo minisitiri w’intebe mushya abe yashyizweho.

Adel Abdul Mahdi wari minisitiri w’intege yeguriye mu kwezi gushize. Mahdi na guverinema ye bemeranyijwe gukomeza imirimo, kuzageza hemejwe minisitiri w’intebe mushya.

Isezera ku milimo rya Mahdi ntiryanyuze abarwanya guverinema bigaragambya, bari bavuze ko bidahagije ko minisiriti w’intebe asimburwa. Barasaba impinduka mu nzego zose za politiki bashyiriweho nyuma y’uko Amerika ivogereye igihugu mu mwaka wa 2003. Ibyo bavuga ko ari ruswa, nta kamaro kandi ko ari ubuyobozi butagira icyo bufasha abanya-iraki bakennye, n’ubwo igihugu gikungahaye kuri peteroli.

Kuva iyo myigaragambyo itangiye i Baghdad no mu bice byiganjemo abo mu bwoko bw’Abashiyite mu majyepfo ya Iraki, mu kwezi kwa 10, abantu byibura 460 barapfuye. Abandi ibihumbi bibarirwa muri mirongo barakomeretse.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG