Uko wahagera

Inzu y'Umutwe wa Hezbollah Yakubiswe n'Igisasu


Abatabazi bashakisha ko babona abagwiriwe n'inzu yasenywe n'igisasu

Igisasu cyaturikiye mu majyepfo ya Libani. Amakuru aturuka mu bashinzwe umutekano avuga ko cyakubise inzu y’umutwe wa Hezbollah.

Icyo gisasu cyaturikiye mu mudugudu wo mu majyepfo ya Libani uyu munsi kuwa kabiri kandi amakuru yabanje gutanganzwa n’abashinzwe umutekano yavugaga ko cyakubise inzu yarimo ibitwaro byinshi ya Hezbollah, umutwe ushyigikiwe na Irani.

Abashinzwe umutekano bavuze ko hari abantu benshi bakomeretse uretse ko birinze kuvuga umubare.

Umwe mu bashinzwe umutekano yavuze ko Hezbollah, umutwe ufite intwaro zikomeye kandi ufite ingufu nyinshi mu bya politiki w’abaShi’ite b’Abayisilamu, wagose aho igisasu cyaturikiye kikohereza mu kirere ibyotsi byinshi.

Ikintu cyatumye icyo gisasu giturikira mu karere karimo umudugudu wa Ain Qana, uri mu bilometero bigera muri 50 uvuye mu majyepfo y’umurwa mukuru Beirut, nticyahise kimenyekana. Uwabyiboneye n’amaso ye hafi y’uwo mudugudu, yavuze ko bumvise ubutaka butigita.

Amajyepfo ya Libani, yigaruriwe na Hezbollah mu rwego rwa politiki.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG