Uko wahagera

Intwaro z'Uburusiya Zizagurwa na Nde muri Afurika?


Imbunda zo mu bwoko bwa Kalashnikov zikorwa n'Uburusiya
Imbunda zo mu bwoko bwa Kalashnikov zikorwa n'Uburusiya

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya azakira abakuru b’ibihugu by’Afurika hagati muri iki cyumweru mu nama izabera mu mugi wa Sochi. Izaba ibaye iya mbere yo muri urwo rwego kuva Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete zasenyuka mu 1991.

Abategetsi bo mu Burusiya baravuga ko iyo nama izagaragaza impinduramatwara mu mikoranire y’Uburusiya n’Afurika, ikanagaragaza isura nshya ku Burusiya bwari bumaze gusa n’ubutakaza icyusa mu bihugu by’ibihangange ku isi.

Dmitry Peskov, umuvugizi wa Perezida Vladimir Putin yabwiye abanyamakuru ko izaba ikomeye cyane kandi ko Uburusiya buzaba bufite byinshi byo gutanga muri ubu bufatanye n’Afurika.

Mu myaka itanu ishize Uburusiya bwasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu mutekano n’ibihugu 23 by’Afurika. Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubushakashatsi ku by’Amahoro kiri Stokholm muri Suwede kivuga ko Uburusiya ari cyo gihugu gicuruza intwaro nyinshi ku mugabane w’Afurika.

Abacuruzi n’abanyapolitike b’Abarusiya barabona iyi nama nk’izafatirwamo ingamba zihamye zo kongera ubwo bucuruzi. Izitabirwa n’abanyapolitike n’abacuruzi barenga 10,000 baturutse mu bihugu 35 byo ku mugabane w’Afurika.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya ivuga ko ubucuruzi bw’icyo gihugu n’Afrika bwazamutseho 350% mu myaha ishize. Gusa icyo gihugu kirashaka gukaza umurego mu gucuruzanya n’Afurika. Biteganijwe ko hazasinyirwamo amasezerano y’ubucuruzi bw’ibicuruzwa binyuranye birimo intwaro, peteroli, gaz n’amabuye y’agaciro.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG