Uko wahagera

Inteko y'Umutekano ya ONU Yemeje Intumwa Yayo muri Libiya.


Nickolay Mladenov watorewe kuba intumwa yihariye nshya y'Umuryango w'Abibumbye muri Libiya
Nickolay Mladenov watorewe kuba intumwa yihariye nshya y'Umuryango w'Abibumbye muri Libiya

Nickolay Mladenov yabaye minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'uw'ingabo z'igihugu cye cya Bulgariya kugeza mu 2013 ubwo yajyaga kuba intumwa yihariye ya ONU muri Iraki.

Iyi ntumwa yihariye nshya y'Umuryango w'Abibumbye yitwa Nickolay Mladenov. Akomoka mu gihugu cya Bulgariya. Afite imyaka 48 y'amavuko. Asimbuye Umunyalibani Ghassan Salamé, weguye mu kwezi kwa gatatu gushize kubera "uburwayi, n'ibibazo by'urudaca by'ibihugu by'ibihangange byahinduye Libiya isibaniro," nk'uko yigeze kubitangaza kuri Twitter akimara gusezera.

Salamé yasimbuwe ku bw'ubusigire kugeza ubu n'Umunyamerikakazi Stéphanie Williams.

Nickolay Mladenov yabaye minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'uw'ingabo z'igihugu cye cya Bulgariya kugeza mu 2013 ubwo yajyaga kuba intumwa yihariye ya ONU muri Iraki. Kuva mu 2015 kugeza ubu, yari umuhuza wa ONU hagati ya Isirayeli na Palesitina.

Inteko y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi yemeje Mladenov imaze kwanga Abanyafrika babiri kubera Leta zunze ubumwe z'Amerika yabatambamiye.

Aba ni Ramtane Lamamra, wigeze kuba minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'igihugu cy'Alijeriya kuva mu 2013 kugera mu 2017, n'umutegarugoli Hanna Serwaa Tetteh, nawe wabaye minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Ghana mu gihe kimwe na Lamamra, kuva mu 2013 kugera mu 2017.

Muri iki gihe, madame Tetteh ni ambasaderi w'Umuryango w'Abibumbye mu Muryango w'Afrika yunze ubumwe i Addis-Abeba muri Etiyopiya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG