Uko wahagera

Intambara yo Muri Tigre mu Cyiciro cya Nyuma


Intara ya Tigre
Intara ya Tigre

Minisitiri w'intebe wa Etiyopiya, Abiy Ahmed, aratangaza ko yategetse ingabo ze gutera umujyi wa Mekele, umurwa mukuru w'intara ya Tigré.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga Twitter na Facebook, Abiy Ahmed avuga ko "urugi rwa nyuma rwifunze kubera kwiyemera kw'agatsiko ka TPLF," Front de libération du Peuple du Tigré, umutwe wa politiki uri ku butegetsi mu ntara ya Tigré. Urugi avuga, ni amasaha 72 ya nyuma yari yahaye TPLF kugirango ibe yashyize intwaro hasi. Icyo gihe cyarangiye ejo kuwa gatatu.

Abiy Ahmed, ati: "Ingabo zahawe amategeko yo kugaba icyiciro cya nyuma cy'intambara ku mujyi wa Mekele." Yemeza ko "zizakora ibishoboka byose kugirango ibikorwa remezo, ahantu ndangamateka, inyubako basengeramo, n'ingo bwite za rubanda, bitangirika cyane, no kugirango abasivili batabigwamo."

Bityo, minisitiri w'intebe wa Etiyopiya yasabye abaturage gushyira intwaro hasi no guhunga Mekele, umujyi utuwe n'abantu ibihumbi 500, no kwirinda ahantu hegereye ibirindiro bya gisilikali.

Nk'uko ibigo ntaramakuru bitandukanye bibivuga, ingabo za leta ya Etiyopiya zaba zatangiye kugota Mekele nko ku bilometero 30 mu majyarugugu no mu majyepfo yawo. Bivuga ariko ko kwibonera amakuru y'impamo bikiri ingorane cyane kubera imihanda, ibibuga by'indege, internet na telefoni bifunze, kandi ko bitabashije kuvugana n'abategetsi ba TPLF.

Ejo kuwa gatatu, Abiy Ahmed yasabye amahanga kwirinda kwivanga "mu bibazo bwite bya Etiyopiya" ku birebana n'iyi ntambara yo muri Tigré. Ntashaka abamushyiraho igitutu kugirango ashyikirane na TPLF.

Ariko Umuryango w'Afrika yunze ubumwe wohereje intumwa zo mu rwego rwo hejuru. Ziyobowe n'abahoze ari abakuru b'ibihugu batatu: umutegarugoli Ellen Johnson-Sirleaf wa Liberia, Joaquim Chissano wa Mozambique, na Kgalema Motlanthe. Bageze Addis-Abeba ejo kuwa gatatu.

Guverinoma ya Etiyopiya yatangaje ko izagira ikinyabupfura cyo kubatega kubera gusa icyubahiro cyabo bakwiye, ariko ko idakeneye inama zabo.

Ku birebana n'abaturage, guverinoma ya Etiyopiya yatangiye uyu munsi kugeza imfashanyo z'ibiribwa, imiti, amazi, n'ibindi nkenerwa by'ibanze ku bakuwe mu byabo n'intambara mu bice igenzura muri Tigré. Yatangaje kandi ko yiteguye kwemerera n'imiryango y'ubutabazi mpuzamahanga n'iy'Umuryango w'Abibumbye kubageraho.

Naho abahungira muri Sudani bamaze kurenga ibihumbi 43.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG