Uko wahagera

Etiyopiya: Intambara Yageze mu Murwa Mukuru w'Intara ya Tigray


Abaturage batangiye guhunga umujyi wa Mekele, umurwa mukuru w'intara ya Tigré kubera ubwoba bw'igitero cy'ingabo z'igihugu cya Etiyopiya

Kugeza ubu, imirwano yaberaga inyuma ya Mekele. Ariko ejo kuwa kane, minisitiri w'intebe wa Etiyopiya, Abiy Ahmed, yatangaje ko yategetse ingabo ze gutera uyu mujyi, utuwe n'abantu ibihumbi 500, mu cyo yise "icyiciro cya nyuma cy'intambara."

ONU, Umuryango w'Abibumbye, ivuga ko abaturage bagize ubwoba, batangira guhunga Mekele. Ariko ntisobanura uko bangana, n'aho bahunga berekeza. Kandi, nk'uko ibigo ntaramakuru bitandukanye bibivuga, kwibonera amakuru y'impamo ni ingorane zikomeye kubera imihanda, ibibuga by'intege, internet na telefoni byose bifunze muri Tigré.

Kubera izi mpamvu, biragoye na none kumenya niba koko ingabo za Etiyopiya zatangiye ibitero ku mujyi wa Mekele. Ejo, ibigo ntaramakuru bitandukanye byavugaga ko zaba zari zimaze kugota umujyi nko ku bilometero 30 mu majyarugugu no mu majyepfo yawo, n'ibimashini binini by'intambara bita chars mu Gifaransa.

Hagati aho, minisitiri w'intebe wa Etiyopiya, Abiy Ahmed, uyu munsi yakiriye, i Addis Abeba, intumwa zo mu rwego rwo hejuru z'Umuryango w'Afrika yunze ubumwe, ziyobowe n'abahoze ari abakuru b'ibihugu batatu: umutegarugoli Ellen Johnson-Sirleaf wa Liberia, Joaquim Chissano wa Mozambique, na Kgalema Motlanthe w'Afrika y'Epfo.

Yabakuriye inzira ku mulima ko atazigera ashyikirana na TPLF," Front de libération du Peuple du Tigré, umutwe wa politiki uri ku butegetsi mu ntara ya Tigré. Yababwiye ariko ko yiteguye kuganira n'abo ari bo bose "baba bemeye kugendera ku mategeko muri Tigré."

Itangazo ibiro bya minisitiri w'intebe Abiy Ahmed byashyize ahagaragara, nyuma y'iyo nama, rivuga ko "yumvise impungenge z'inararibona z'Umuryango w'Afrika yunze ubumwe," ariko abasobanurira ko "guverinoma ye iramutse inaniwe kwimakaza ihame ryo kugendera ku mategeko muri Tigré, byakwimakaza ahubwo umuco wo kudahana, n'ingaruka mbi byagira ku gihugu cyose."

Intumwa z'Umuryango w'Afrika yunze ubumwe zo ntacyo zatangaje nyuma y'iyi nama. Umuvugizi w'Umuryango, Ebba Kalondo, ubaherekeje nk'umuvugizi wabo, nawe yirinze kuvuga niba izi ntumwa zizajya kubonana n'abategetsi b'umutwe wa TPLF. Nabyo minisitiri w'intebe Abiy Ahmed yababwiye ko kujyayo bitaba ari igitekerezo cyiza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG