Uko wahagera

Intambara Ishobora Kwaduka Hagati ya Amerika na Irani


Ubwato USS Abraham Lincoln bw'Amerika butwara indege z'intambara

Leta zunze ubumwe z’Amerika zohereje ubwato bwazo bw’intambara mu burasirazuba bwo hagati guhangana n’icyo Amerika yise ubushotoranyi bwa Iran ku nyungu z’Amerika no ku nshuti zayo.

Mu itangazo, umujyanama mu bijyanye n’umutekano muri presidansi y’Amerika John Bolton yanditse ko kohereza ubwo bwato bigamije kwihaniza igihugu cya Irani ko nikiramuka kigabye ibitero ku nyungu z’Amerika cyangwa inshuti zayo, bazahahurira n’akaga gakomeye k’inguvu zayo za gisirikali.

Bolton yavuze ko n'ubwo Amerika itifuza intambara n’igihugu cya Irani, yiteguye igihe cyose kuburizamo ibitero byagabwa n’ingabo za Irani cyangwa abandi bakorana nayo.

Icyakora muri iryo tangazo ntihagaragaramo aho ubwo bushotoranyi bwakorewe n’intera buriho.

Ubwo bwato buzwi nka USS Abraham Lincoln, bwahagurukanye n’ibindi bikoresho bya gisilikari birimo indege z’intambara n’abasarikali barwanira mu mazi bagera ku 6,000.

Ntacyo kugeza ubu igihugu cya Irani kiratangaza kuri icyo cyemezo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ariko mu cyumweru gishize, ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Irani Javad Zarif, yari yavuze ko John Bolton n’abandi barimo na ministiri w’intebe wa Israheli bashishikajwe no guteza akaduruvayo mu burasirazuba bwo hagati.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG