Uko wahagera

Inshingano ya VOA ni Ukuvuga Ukuri ku Byabaye


Umuyobozi w'Ijwi ry'Amerika, Amanda Benett
Umuyobozi w'Ijwi ry'Amerika, Amanda Benett

Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika aravuga ko ashobora guhagarika by’agateganyo inteko ishinga amategeko kuko abadepite batemeje abantu yatoreye kuzayobora imwe mu myanya ikomeye mu butegetsi bwe, harimo n’uw’umuyobozi w’ishami ryigenga riyobora Ijwi ry’Amerika.

Mu magambo ye kuwa Gatatu, Perezida Trump yagize ati: “Mfite ubutegetsi busesuye”. Ubwo yari ashingiye ku bikubiye mu ngingo ya kabiri y’Itegeko Nshinga rya Leta zunze ubumwe z’Amerika yemerera Prezida ububasha“ mu bihe bidasanzwe” bwo guhagarika imwe cyangwa inteko zombi za Congres.

Prezida Trump yaragize ati: “Inteko ya Sena yagombye kurangiza imirimo ishinzwe, maze ikemeza abantu nahisemo, cyangwa se ikaba icumbitse imirimo yayo kugira ngo nshobore gushyiraho abo nateganije”.

“ Dufite abantu benshi b’imena bagombye kwinjira muri Leta. Kandi turabakeneye cyane ubu, kubera Virusi ya Corona n’ibibazo itera”.

Itegeko nshinga risaba ko abateganirijwe kujya mu myanya yo hejuru mu butegetsi bemezwa na Senat hakoreshejwe itora, ku bwiganze bw’amajwi.

Gusa rero, igihe Congres iri mu kiruhuko, Prezida ashobora gushyiraho abakozi muri icyo gihe, ubwo bubasha bukarangira uwo yahisemo atemejwe na Congres igihe yongereye guterana yose hamwe.

Kugeza ubu, nta mu perezida n’umwe wari wakoresha ubwo bubasha bwo guhagarika imirimo ya Congres nkuko biteganywa n'ingingo ya 2, igice cya cya 3, cy’Itegeko nshinga.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuwa Gatatu, ari muri Perezidansi y’Amerika, ku cyorezo cya Virusi ya Corona, Trump yagize ati:” Birashoboka ko bitigeze bikorwa mbere, nta muntu ubizi, ariko tuzabikora. Abo bantu turabakeneye. Dukeneye abantu badufasha guhangana n’aya makuba, kandi ntabwo dushaka gukomeza gukina imikino ya politiki".

Uwitwa Michael Pack, akaba akora za sinema zishingiye ku byabayeho, Trump akaba yaramuhisemo kugirango ayobore ikigo cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika gishinzwe itangazamakuru, ni umwe mu bantu 15 batoranijwe bagitegereje kwemezwa na Senat.

Prezida kandi yavuze n’abandi bataremerwa, barimo : umuyobozi w’ibiro by’igihugu bishinzwe iperereza, abakozi babiri bo mu nama nkuru y’ubuyobozi bwa Banki nkuru y’igihugu, na minisitiri wungirije uw’ubuhinzi ushinzwe gutanga ibiribwa.

Prezida Trump yavuze ko uko gucyerereza ibikorwa biterwa n’abari mu ishyaka ry’Abademokrate ritavuga rumwe n’ubutegetsi, avuga ko baba babigambiriye.

Muri icyo kiganiro, Trump yakomeje avuga ati:"Buriya buryo bakoresha bwo kuva mu mijyi ariko bagakomeza gukora amanama kuri telephone, ni uburyo bwo kutarangiza imirimo bashinzwe abaturage b’Amerika badashobora kwihanganira muri iki gihe cy’amajye”. Yongeraho ati:”ibyo bakora ni uburiganya, kandi abantu bose barabizi”.

Prezida Trump yakomeje agira ti: « Ishyirwaho rya Pack rimaze imyaka ibiri ritegerejwe, ibyo bikaba byaratubujije kuyobora neza Ijwi ry’Amerika, kandi birakenewe”.

Prezida Trump ati” Ibivugwa n’Ijwi ry’Amerika biteye ishozi. Ibyo bavuga ntibihesha ishema igihugu. Kandi Michael Pack agiyeyo, yakora akazi keza, ariko amaze imyaka ibiri ategereje, ntibaramwemeza”.

Ijwi rw’Amerika ryashubije iki kuri ibyo birego bya Perezida Donald Trump?

Ubuyobozi bw’Ijwi ry’Amerika, bwamaganye amagambo ya Prezida Trump, mu nyandiko yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu ni mugoroba.

Umuyobozi w’Ijwi ry’Amerika Amanda Bennett yagize ati:” Mu myaka irenga 75, Ijwi ry’Amerika ryarangije inshingano zaryo zo kubwira amahanga amakuru abera muri Amerika, kandi ayo makuru akavugwa uko ari, yasesenguwe, akagezwa ku bice by’isi bidafite ukundi byayageraho. Muri make, duha Ijambo abatarifite nkuko biteganywa n’ingingo ya mbere y’itegeko nshinga”.

Mu itangazo yari yateguye, Amanda Bennet yakomeje agira ati : « Inshingano twahawe ndazemera. Kandi iyo ndebye ukuntu abantu bumva Ijwi ry’Amerika baza ari benshi badusaba amakuru bakwizera arebana n’icyi cyorezo cya Virusi ya Corona, binyereka ko amahanga atwizeye. Dukora akazi gakomeye, kandi gafite akamaro,muri ibi bihe bidasanzwe tutigeze tunyuramo mbere”.

Mu butumwa byunyuze kuri email Amanda Bennet yandikiye abakozi bose b’Ijwi ry’Amerika, yongeyeho ati”:” Dufite akazi kenshi. Ni akazi gakomeye, kandi k’ingirakamaro. Ntituzemera ibiturangaza ku kazi kadutegereje”.

Amanda Bennett yashyizwe ku mwanya ariho na Perezida Barack Obama, akaba awumazemo imyaka ine, ikaba ari myinshi k’ubuyobozi bw’Ijwi ry’Amerika. Amanda Bennet ni umunyamakuru w’inararibonye, watsindiye igihembo cya Pulitzer, akaba ari we muyobozi wa 29 w’Ijwi ry’Amerika mu myaka 75 ishize.

Ibiro bya Prezida Trump byatangiye bigaba ibitero ku Ijwi ry’Amerika mu cyumweru gishize, kandi koko ikinyamakuru The New York Times cyavuze ko ari igitero kidasobanutse.

Intandaro y’ayo yose: gutara amakuru aho ari hose, no kuyavuga uko ari bidashimisha bose

Umuyobozi w’ibiro bishinzwe imbuga nkoranyambanga mu biro bya Perezida Trump, Dan Scavino Jr., yavuze ko imisoro y’Abanyamerika irimo yishyura propapande y’Ubushinwa, binyuze ku Ijwi ry’Amerika rihabwa ingengo y’Imali na Leta y’Amerika.

Yatanze urugero kuri video yakozwe n’Ibiro ntaramakuru Associated Press, yashyizwe ku rubuga rwa Twitter rw’Ijwi ry’Amerika.

Iyo videwo yagaragaza ibirori byabereye mu mujyi wa Wuhan mu cyumweru gishize, ibirori byo kwongera gutangiza imirimo muri uwo mujyi wabonetsemo bwa mbere Virusi ya Corona.

Nyuma y’amasaha make, ku rubuga rwa interineti rwe Dan Scavino wo muri Maison Blanche, yashyize mu majwi Ijwi ry’Amerika, avuga ko VOA ihimba imibare ikoresheje iya Leta y’Abakomunisti kugira ngo igereranye umubare w’abantu bishwe na Corona mu Bushinwa n’abo yahitanye muri Amerika.

Ukuri kuri ibi ni uko Ijwi ry’Amerika ryakoresheje imibare yashyizwe hamwe na kaminuza yemewe ya Johns Hopkins yo muri Amerika kugirango ryerekane abafashwe na Corona n’abishwe nayo mu isi yose.

Ibiro bya Trump byaranditse ngo” Ijwi ry’Amerika rivugana kenshi n’abarwanya Amerika, aho kuvugana n’abaturage bayo”.

Ikinyamakuru The New York Times cyarabibonye kirandika kiti” ibitutsi byatutswe iriya radiyo imaze imyaka 75 ikora umwuga byari bikarishye ku buryo abasomyi bacu bamwe batekereje ko hari ibisumizi bya mudasobwa byinjiye gitumo ku rubuga rwa Maison Blanche.

Umuyobozi w’Ijwi ry’Amerika Amanda Bennett rero yashubije amagambo ya Perezida Trump n’inyandiko zaturutse mu biro bye akoreshe itangazo yateguye. Yanditse ko Ijwi ry’Amerika rikora amakuru asesenguye kubyo Ubushinwa buvuga atari byo bwabigambiriye, ayo makuru agakorwa mu Cyongereza, no mu gishinwa ( mandarin) kandi hagakorwa n’amakuru yerekana uko ibintu biri.

Yanongeyeho ko Ijwi ry’Amerika ryamaganye amakuru atari make yaje aturutse muri Leta y’Ubushinwa, no mu binyamakuru bicungwa nayo.

Ibi kandi bijyanye n’inshingano za Radiyo Ijwi ry’Amerika

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG