Muri Afuganisitani, ababonye ibyabaye bavuze ko ingabo z’Abatalibani uyu munsi kuwa kabiri barashe mu bagore b’abakangurambaga, bigaragambyaga i Kabul, bamaganaga inzitizi zashyizwe ku bagore mu gihugu.
Abo bagore bakoze ingendo mu mihanda y’umurwa mukuru w’Afuganistani berekeza kuri minisiteri ishinzwe guteza imbere umuco no gukumira imyitwarire mibi muri sosiyete. Iyo minisiteri ni yo ikurikirana abatubahiriza itegeko rya Islamu nk’uko Abatalibani baryumva. Abigaragambyaga bari bafite ibitambaro byanditseho amagambo agira ati: “Turambiwe ivangura”. Hari n’ibyari byanditseho ngo: “Turi ijwi ry’abaturage bashonje”. Ibindi byari byanditseho ngo: “Twe abagore turi maso kandi twanga ivangura”, “Kuki mwafunze amashuri?” Iyo myigaragambyo irasaba akazi, ibiribwa n’uburezi.
Ibaye hashize iminsi ibiri iyo Minisiteri itanze itegeko ribuza abagore gutembera mu mpande z’igihugu cy’Afuganistani. Ibyo birarushaho gusubiza inyuma uburenganzira bwabo. Amategeko mashya agabanya ubushobozi bw’abagore bwo gutembera. Ntibashobora kurenga ibilometero 72, keretse gusa baherekejwe n’umuntu w’umugabo, wa hafi mu muryango. Ayo mategeko anavuga ko abashoferi b’amatagisi bashobora gusa gutwara abagore bambaye umwambaro ubatwikiriye mu maso, bateze igitambaro kandi bakirinda gukina umuziki mu modoka zabo.
Guverinema yemereye abana b’abahungu basubira ku mashuri. Ariko abakobwa mu ntara nyinshi muri Afuganistani baracyategereje uruhushya rwo gusubira kwiga. Abagore hafi ya bose kandi babujijwe gusubira ku mirimo.
Ubwo Abatalibani baherukaga ku butegetsi bwa mbere, kuva mu 1996 kugera mu 2001, abakobwa ntibari bemerewe kujya mu mashuri kandi abagore bari babujijwe gukora no kwiga.
Facebook Forum