Uko wahagera

Ubujurire bwa Major Uwumuremyi Vital na Ingabire Victoire


Uwumuremyi yabwiye urukiko rukuru ko yasanze nta mpamvu zo kujurira. Cyakora Ingabire we asaba ko yakurikiranwa adafunze

Major Uwumuremyi Yemeye Gukomeza Gukurikiranwa ari muri Gereza mu Gihe Ingabire Atabikozwa. Bombi bari bambaye amapingu n’imyambaro y’iroza iranga abagororwa bo mu Rwanda. Major Uwumuremyi Vital ushinja Ingabire Umuhoza Victoire, yakuyeho ubujurire bwe yari yashyikirije urukiko rukuru arusaba ko yakurikiranwa atari muri gereza. Cyakora Ingabire we, yabwiye urukiko ko ubujurire bwe bwo gusaba ko yakurikiranwa adafunze akibukomeje. Yarusabye ko rwakwimura iburanisha kubera ko umwe mu bamwunganira ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza ataragera mu Rwanda. Urukiko rwashyize iburanisha ku ya 8 y’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2010.

Major Uwumuremyi yabwiye urukiko rukuru ko amaze gusoma yitonze icyemezo urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwashingiyeho rubafunga by’agateganyo ku ya 26 y’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2010, yasanze nta mpamvu zo kucyijuririra. Ahubwo ngo yahisemo gutegereza kugeza igihe urubanza ruzaburanishwa mu mizi yarwo.

Naho Ingabire we yasabye ko urubanza rwakwimurwa. Abwira urukiko ko umwe mu bazamwunganira ari umunyamahanga uzagera mu Rwanda kuya 2 y’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2010, akaboneraho no gushaka ibyangombwa bimwemerera kuburanira mu Rwanda.

K’ubushinjacyaha bwo bwavuze ko kuvanaho ubujurire bwa Uwumuremyi ari uburenganzira bwe. Naho ko kuba Ingabire yasabye ko urubanza rwimurwa, bwavuze ko ari impamvu zo gutinza urubanza mu gihe asanzwe afite umunyarwanda usanzwe umwunganira.

Madamu Ingabire Umuhoza Victoire ni umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, ayobora ishyaka FDU Inkingi ritaremerwa. Yatawe muri yombi kuya 14 y’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2010. Akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba no guhungabanya umudendezo w’u Rwanda. Abishinjwa na Major Uwumuremyi Vital wahoze muri FDLR. Bombi bafungiwe muri gereza nkuru ya Kigali izwi ku izina rya 1930.

XS
SM
MD
LG