Uko wahagera

Indwara Ziboneka mu Ntara ya Ngozi mu Burundi


Docteur Ndayizeye asaba baturage kugirango barusheho kwilinda izo ndwara, harimo kugira isuku, gukoresha inzitiramibu, gufungura ibyo bahinga aho kubigurisha.

Abaturage b’intara ya Ngozi mu Burundi bakunze kwibasirwa na malaria, indwara ziterwa n’imirire mibi n’indwara zo mu myanya y’ubuhumekero.

Umuyobozi w’ibitaro bya Ngozi, Dr. Ndayizeye Aime avuga ko izi ndwara zituruka ku mazi areka agatuma imibu itera malariya yororoka mu birima by’umuceri.

Docteur Ndayizeye asanga ibibazo by’ubuhumekero biterwa n’imiturire. Abaturage baba mu mazu mato kandi atinjiza umwuka uhagije. Ngo biterwa kandi n’uko ayo mazu acanwamo imyotsi ikamerera nabi abana bakiri bato.

Naho ibibazo by’imirire mibi byo ngo biterwa n’uko ako karere gatuwe cyane kandi amasambu akaba mato ku buryo abaturage batabona aho bahinga ngo babone ibilibwa bihagije.

Bimwe mubyo Docteur Ndayizeye asaba baturage kugirango barusheho kwilinda izo ndwara, harimo kugira isuku, gukoresha inzitiramibu, gufungura ibyo bahinga aho kubijyana mu masoko kandi nabo ubwabo bitabahagije.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eugenia Mukankusi araduha ibindi bisobanuro.

XS
SM
MD
LG