Umutingito w’isi ukaze watwaye ubuzima bw’abantu batari munsi ya 35 kandi ukomeretsa abandi amagana muri Indoneziya uyu munsi kuwa gatanu. Abandi benshi bafatiwe mu bisigazwa by’amazu.
Uwo mutingito wabaye mu kirwa cya Sulawesi cya Indoneziya, igihe gito mbere ya saa saba n’igice za mugitondo kuri uyu wa gatanu. Abaturage ibihumbi bari bafite ubwoba bwinshi bahunze bata ingo zabo bagana ahari ubutaka bwegutse ubwo umutingito w’isi wa 6.2 wibasiraga kilometero eshashatu z’umujyi wa Majene uri mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Indoneziya.
Uwo mutingito wangije amazu arenga 300 n’amahoteli abiri. Washyize ku butaka ibitaro n’inyubakwa yarimo ibiro bya guverineri, aho abayobozi babwiye Reuters ko abantu benshi bafatiwe mu bisigazwa by’amazu.
Abantu bagera muri 35 bapfuye i Majene no mu ntara bituranye ya Mamuju. Hashobora kuboneka indi mirambo mu gihe abakozi b’ubutabazi bakomeje gushakisha nk’uko bivugwa na Darno Majid, umuyobozi w’ikigo cy’ubutabazi ahitwa West Sulawesi.
Perezida wa Indoneziya Joko Widodo yatanze ubutumwa bw’akababaro, abinyujije muri videwo ku bakozweho n’umutingito, ahumuriza abaturage anasaba abayobozi kwongera ibikorwa byo gushakisha abarokotse.
Umuvugizi wa guverineri w’intara ya West Sulawesi, yavuze ko umurimo ukomeye ku bayobozi ubu ari ugusubizaho uburyo bw’itumanaho no gusana gusana urutindo kugira ngo amahema, ibiribwa n’ibya ngombwa by’ubutabazi bibashe kugera ku babikeneye.
Abantu 15,000 bataye amazu yabo kuva habaye umutingito, nk’uko ikigo gishinzwe ibiza kibivuga. Bavuga kandi ko icyorezo cya virusi ya corona gishobora gutuma ibikorwa byo gutanga infashanyo bitoroha.
Facebook Forum