Uko wahagera

Indi Myigaragambyo Ikomeye Iratutumba muri Sudani


Muri Sudani abatavuga rumwe n’ubutegetsi baravuga ko bashobora gutangiza imyigaragambyo yo kwigomeka ku buyobozi mu rwego rwo kotsa igitutu ubutegetsi bwa gisirikare ngo buharire abasivili ubuyobozi bwa leta y’inzibacyuho.

Ibyo biravugwa mu gihe imyigaragambyo bamaze iminsi ibiri bakora yananiwe kuvamo igisubizo cy’ibibazo byabo. Ibiganiro byerekeye guhererekanya ubutegetsi hagati y’abigaragambya n’abasirikare byananiwe kugira icyo bigeraho nyuma y’ukwezi kurenga imyigaragambyo rukokoma ikuye ku butegetsi Omar Al Bashir wahoze ayobora Sudani.

Mu gihe uwo mugabo ubu abarizwa muri gereza i Khartoum, impande zombi ziracyahabanye ku byerekeye ishyirwaho ry’inama yigenga y’abayobora Sudani mu gihe cy’imyaka itatu y’inzibacyuho. Abigaragambya barasaba ko igisirikare kitakomeza kugaragara cyane mu bashingwa ubutegetsi ariko abajenerali baranga bakabukomeraho.

Igisirikare kimaze gukuraho Al Bashir wari utegetse igihugu imyaka 30, abajenerali bakuru mu gisirikare bafashe ubutegetsi ariko abigaragambya bagumye mu mihanda cyane cyane hanze y’icyicaro gikuru cya gisirikare i Khartoum basaba igisirikare kurekura ubutegetsi.

Abigaragambya bahagarariwe n’itsinda rihuje abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’izindi mpirimbanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu. Ubutumwa bwabo ni bumwe: ko abanyasudani bashaka ubuyobozi bwa gisivili.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG