Uko wahagera

Indege Yahanutse mu Burasirazuba bwa Kongo Yahitanye Byibura Batatu


Indi ndege yahanukiye mu rusisiro rw'umujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Kongo mu 2019 ifatwa n'inkongi y'umuriro

Mu burasirazuba bwa Repuburika ya demokarasi ya Congo habaye impanuka y’indege.

Abantu byibura batatu baguye muri iyo mpanuka mu ntara ya Kivu y’epfo, uyu munsi kuwa kane. Byavuzwe na Minisitiri wa Kivu y’Epfo, Mathieu Malumbi ushinzwe gutwara ibintu n’abantu, mu gihe undi mutegetsi mu karere yavuze ko umubare w’abapfuye ushobora kuba ugeze kuri batanu.

Abategetsi bavuze ko iyo ndege yahanikiye mu mudugudu wa Keisha mu bilometero bigera muri 15 uvuye ku cyicaro gikuru cy’umujyi wa Shabunda.

Mathieu Malumbi yavuze ko mu bantu batandatu bari bari muri iyo ndege, byibura batatu bitabye Imana. Yongeyeho serivisi z’ubutabazi bwihuta zoherejwe gushakisha baba barokotse no kureba icyaba cyatumye iyo ndege ihanuka.

Avugana na Reuters kuri telefone ari ku kibuga cy’indege i Shabunda, aho iyo ndege yagombaga kwururukira, umuyobozi wa Shabunda, Kashombana Bin Salé, yavuze ko abantu batanu bari muri iyo ndege bose bapfuye.

Salé yagize ati: “Twohereje itsinda mu mudugudu wa Keisha gusobanukirwa n’iby’iyo mpakanuka yabaye. Bagarutse, batubwiye ko indege yahiye kandi ko abantu batanu bari bayirimo bapfuye”.

Impanuka z’indege zikunze kubaho mu burasirazuba bwa Kongo. Abantu byibura 27 bahitanywe n’impanuka mu mwaka wa 2019, ubwo indege nto yagwaga mu gice gituwe cyane cya Goma.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG