Uko wahagera

Inama yo Gutora Prezida wa Libiya Yatangiye i Geneve mu Busuwisi


Stephanie Williams ayoboye inama yo gutora umukuru w'igihugu na minisitiri w'intebe b'inzibacyuho
Stephanie Williams ayoboye inama yo gutora umukuru w'igihugu na minisitiri w'intebe b'inzibacyuho

Abahagarariye imitwe ishyamiranye muri Libiya batangiye i Geneve mu Busuwisi inama y'iminsi itanu kugirango batore umukuru w'igihugu na minisitiri w'intebe b'inzibacyuho.

Iyi nama yitwa Forum du Dialogue Politique Libyen, LPDF. Iyobowe n'intumwa yihariye y'agateganyo y'Umuryango w'Abibumbye muri Libiya, Umunyamerikakazi Stephanie Williams, n'ubwo bwose intumwa yihariye nshya, Nickolay Mladenov. ukomoka mu gihugu cya Bulgariya, yatangiye imilimo ye.

Iyo nama ikoranyije abantu 75 bahagarariye imitwe itandukanye, n'ibice bitatu bigize Libiya. Ibyo ni Tripolitaine mu burengerazuba bw'igihugu, ifite umurwa mukuru Tripoli, Cyrenaique mu burasirazuba ifite umurwa mukuru Benghazi, Fezan mu majyepfo ifite umurwa mukuru Sebha.

Inama igomba gutora inzego nkuru z'igihugu z'agateganyo: minisitiri w'intebe n'urwego rw'umukuru w'igihugu ruzaba rugizwe n'abantu batatu bazaba bakomoka muri ibi bice bitatu bigize Libiya.

Abakandida 21 barahatanira umwanya wa minisitiri w'intebe w'inzibacyuho. Barimo abagabo babiri bo muri guverinoma yemewe na ONU iri mu murwa mukuru Tripoli, Ahmed Meitig, minisitiri w'intebe wungirije na Fathi Bashaga, minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu.

Naho ku mwanya w'urwego rw'umukuru w'igihugu, abakandida ni 24. Barimo Aguila Saleh, perezida w'inteko ishinga amategeko ya Libiya yahungiye mu mujyi wa Tobrouk, mu burasirazuba bw'igihugu, mu 2014, na Khaled al-Meshri, perezida w'inama nkuru ya leta, ifite icyicaro i Tripoli, ishinzwe kugira inama guverinoma y'ubumwe bw'igihugu yemewe n'amahanga nayo iri i Tripoli, n'inteko ishinga amategeko y'i Tobrouk.

Minisitiri w'intebe w'agateganyo n'urwego rw'umukuru w'igihugu rw'inzibacyuho bazaba bafite inshingano zo kubaka inzego z'ubutegetsi bw'igihugu bufite intege, gutegura no gukoresga referandumu ku itegeko nshinga rishya n'amatora rusange mu kwezi kwa 12 muri uyu mwaka.

Bagomba kandi gushyira mu bikorwa amasezerano y'imitwe ishyamiranye yose ateganya ko abasilikali n'abacanshuro b'abanyamahanga bagomba kuva muri Libiya. Mu kwezi kwa 12 gushize, ONU yatangaje ko bagera ku bihumbi 20.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG