Uko wahagera

Inama y'Ibihugu 20 Bitunze Gusumba Ibindi Ku Kibazo ca COVID19


Bamwe mu Bakuru b'ibihugu bigize G-20 mu nama yo mu 2019
Bamwe mu Bakuru b'ibihugu bigize G-20 mu nama yo mu 2019

Kuri uyu wa kane, abakuru b’ibihugu 20 bya mbere bikize ku isi bita G20 barakora inama idasanzwe yihutirwa ku cyorezo cya virusi ya Corona.

Mu itangazo leta y’Arabia Saoudite yashyize ahagaragara, abakuru b’ibihugu bya G20 bariyambaza ikoranabuhanga ry’amashusho. Buri wese araba ari mu gihugu cye.

Inama irayoborwa n’Arabia Saoudite, yagombaga kwakira inama ngarukamwaka isanzwe mu kwezi kwa cumi na kumwe gutaha. Itangazo risobanura ko inama ishaka guhuriza hamwe ibikorwa byo kurwanya virusi ya Corona n’ingaruka zayo ku buzima bwa rubanda no mu rwego rw’ubukungu.

Abaturage b’ibihugu bya G20 bagera kuri 2/3 by’abatuye isi yose. Ubukungu bwabyo bungana na 3/4 by’ubukungu bw’isi yose. Muri iki gihe abantu barenga miliyari eshatu bari mu kato ku isi yose, ubukungu bushobora kwitura hasi cyane kurusha mu bibazo by’imali byo mu mwaka w’2008, nk’uko umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi, OMC mu magambo ahinnye y’Igifaransa, wabitangaje.

Ibihugu bya rutura birategura ingamba zabyo bwite kugira ngo bikumire ingaruka za virusi ya Corona mu rwego rw’ubukungu. Urugero ni nk’Ubudage bwashyizeho ingengo y’imali irenga miliyari igihumbi na 200 uyavunje mu madolari y’Amerika.

Naho Sena ya Leta zunze ubumwe z’Amerika imaze kwemeza umushinga w’ingengo y’imali yihariye y’akataraboneka mu mateka yo kurwanya ingaruka za virusi ya Corona ingana n’amadolari miliyari ibihumbi bibiri. Umushinga ugomba kubanza kwemezwa n’abadepite mbere y’uko Perezida Donald Trump asinya itegeko kuri uyu wa gatanu nk’uko biteganyijwe.

Abahanga mu by’ubukungu na politiki babisesengura bo basanga bigoye G20 gufata ingamba zihuriweho kubera impamvu ebyiri ziruta izindi: nk’uko Abanyarwanda bavuga, iyo amagara atewe hejuru umwe asama aye undi agasama aye kandi ibyemezo bya G20 si itegeko ku bihugu biyigize.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG