Uko wahagera

Inama Mpuzamahanga Kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda


Bamwe mu bitabiriye inama Mpuzamahanga Kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi
Bamwe mu bitabiriye inama Mpuzamahanga Kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi

I Kigali mu Rwanda hatangiye inama mpuzamahanga ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni inama iri muri gahunda zateganyijwe zijyanye no kwibuka ku nshuro ya 25.

Ayitangiza Olusegun Obasanjo wigeze kuyobora Nijeriya yibukije ko amahanga afite uruhare rwo gukumira jenoside aho yaba ivugwa hose aho gutegereza ikabanza ikaba.

Yibukije ko mu gihe mu kwezi kwa kane 1994 amahanga yari mu byishimo ko Afurika y’Epfo yikuye mu butegetsi bw’irondaruhu, mu Rwanda ho hari hatangiye jenoside yamaze iminsi ijana igahitana abagera kuli miliyoni.

Yagize ati “Kuba u Rwanda rwaravuye mu bibazo rukaba ruri mu mahoro ari ikimenyetso kigaragaza akamaro k’imiyoborere iboneye.”

Perezida Obasanjo yongeyeho ko Afurika idakwiye kongera guhura n’ amahano nk’ayabaye mu Rwanda. Yasabye umuryango mpuzamahanga kutazongera kwemera ko ubwicanyi nk’ubwo buba ahari ho hose ku isi.

“Bakwiye kujya batabara mbere yuko ubwicanyi nk’ubwo buba.”

Muri iyi nama mpuzamahanga yatumiwemo inzobere n’abashakashatsi mu bya jenoside, abayitabiriye barimo Freddy Mutanguha, wungirije umuyobozi wa Ibuka, umuryango w’abarokotse jenoside bemeza ko kubungabunga amateka ya jenoside biri mu bishobora gufasha kuyirinda mu bihe biza.

Ibuka Ishyigikiye Ibungabunga ry'Amateka ya Jenoside
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:57 0:00

Abatanze ibiganiro bagarutse no ku ruhare rw’abanyabwenge mu gutegura jenoside. Jean Damascene Bizimana, uyobora komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside yasabye abanyabwenge gukoresha ubwenge bwabo bafasha guhagarika icyatera jenoside aho kuyenyegeza.

Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika, mwalimu Zachary Kaufman wigisha muri kaminuza ya Havard muri leta zunze ubumwe z’Amerika yasabye andi mahanga ari mu bibazo nk’ibyo u Rwanda rwarimo kurwigiraho.

Yagize ati “Uyu ni umwanya mwiza kuri twese kugirango duhure dusubize amaso inyuma ku byabaye maze tubikuremo amasomo. Urugero mu maze iminsi mwumva ko nko muri Myanmar havugwa jenoside. Ndetse n’ibyaha ndengakamere mu bihugu nka Siriya. Bivuze ko dukeneye gukura amasomo kuri Rwanda. Mu rwego rwo kubikumira ahandi.”

Iyi nama y’iminsi ibiri ije ikurikira ibindi bikorwa bimaze iminsi biba mu Rwanda biganisha ku itariki ya 7 ari wo munsi u Rwanda ruzibuka ku mugaragaro imyaka 25 ishize jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Inkuru yateguwe n'umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eddie Rwema.

Obasanjo:Bakwiye kujya batabara mbere yuko ubwicanyi nk’ubwo buba
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:16 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG