Uko wahagera

Imyuzure y'Amasimbi Yahagaritse Ubuzima muri Amerika


Inzu kongre y'Amerika ikoreramo hano i Washington, DC yatwikiwe n'amasimbi
Inzu kongre y'Amerika ikoreramo hano i Washington, DC yatwikiwe n'amasimbi
Imyuzure yatewe n'amasimbi yahagaritse ubuzima mu burasirazuba bwa Leta Zunze ubumwe z'Amerika taliki ya 13 y'ukwezi kwa kabiri mu 2014. Iyo myuzure yibasiye leta 15 ziri mu burasirazuba bw'igihugu.

Mu mibare itangazwa, ayo masimbi yateje ibura ry’umuriro w’amashyanyarazi ku bantu babarirwa muri za miliyoni. Ni ukuvuga imijyi irimo Washington DC, Baltimore, Philaderdphia na New York.

Mu bice bimwe, haravugwa kuba ayo masimbi yaguye agera kuri sentimetero zigera kuri 46. Abakozi ba guverinoma y’Amerika ntibakoze, bivuze koi biro bifunze, uretse abantu bake babashije kunyerereza bakagera ku kazi.

Iyo myuzure y’amasimbi yatumye imihanda myinshi itabasha kugendwa. Ku mihanda myinshi, abantu bagiye basiga imodoka zabo bakagenda n’amaguru. Iyo myuzure kandi yatumye ingendo z’indege zibarirwa mu bihumbi bitandatu zihagarikwa, ku buryo abagenzi benshi bagotewe ku bibuga by’indege. Amashuri, yaba amato, ayisumbuye na za kaminuza yose yarafunze taliki ya 13 y'ukwezi kwa kabri mu 2014.

Kugeza ubu, hari amakuru avuga ko abantu bagera kw’icumi bahitanwe n’icyo kiza cy’imyuzure y’amasimbi.
XS
SM
MD
LG