Uko wahagera

Imyuzure muri Afurika y'Epfo Yahitanye 10 Yangaza Amajana


Ino foto ni iyo mu 2020, yafatiwe mu gisagara ca Cape Town.
Ino foto ni iyo mu 2020, yafatiwe mu gisagara ca Cape Town.

Muri Afurika y’Epfo, imyuzure yishe abantu icumi isiga abandi amagana batagira aho begeka umusaya mu mujyi wo ku cyambu wa East London. Imyuzure mu bice bizengurutse icyambu mu burasirazuba bw’igihugu yatangiye mu mpera z’icyumweru, nk’uko itangazamakuru ry’Afurika y’Epfo ryabivuze uyu munsi kuwa mbere, mu gihe imigezi yarenze inkombe imihanda ikarengerwa n’amazi.

Videwo yerekanywe na televiziyo ya Leta y'Afurika y’Epfo, SABC, yerekana imodoka zigerageza kunyurwa mu mazi yarengeye imihanda y’imodoka zihuta. Ibitangazamakuru byinshi byavuze ko ingo amagana zatwawe n’amazi. Ni mu gace karimo amazu asakaje amabati abantu bagiye bigondagondera hanze y’umujyi, by’umwihariko mu mujyi wa Mdantsane.

Abahanga basanga ihindagurika ry’ibihe ari ryo ririmo guteza imyuzure ikaze n’amapfa mu gice cy’igihugu cyegereye inkombe z’uburasirazuba, umujyi utuwe n’abantu hafi ibihumbi 500.

Mu mwaka wa 2019, deparitema ishinzwe ibidukikije yateguriye Afurika y’Epfo umugambi wo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe. Hakubiyemo gushyira ingufu mu bikorwa byo kwitegura no gutanga igisubizo cyihuse, byaba mu bihe by’amakuba aturutse ku bihe bibi, cyangwa mu gufasha abahuye n’ayo makuba kwisubira.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG