Uko wahagera

Imyuka Ihumanye mu Kirere c'Umurwa Mukuru w'Ubuhindi


Urwokotsi rw’imyuka ihumanya rwongeye kuzimagiza ikirere cy’umurwa mukuru w’Ubuhinde New Delhi nyuma y’agahenge k’umwuka mwiza n’akayagirizo byari byabonetse mu mpera z’icyumweru gishize.

Kuri uyu wa mbere, ibipimo bireberwaho ubuziranenge bw’umwuka kuri ambasade y’Amerika iri New Delhi byapimaga 497. Kuri ibyo bipimo imibare iri hagati ya 301 na 500 iba igaragaza ko umwuka uhumanye kandi watera akaga abantu bose bawuhumetse. Nta rugero rw’igipimo rubaho rurenze 500. Hakurikijwe urwo rugero umwuka uri munsi ya 50 uba ari mwiza naho uri ku 100 ugafatwa nk’uri ku rugero rwo hagati.

Ikigega cy’abanyamakuru mu Buhinde cyatangaje ko ejo kuwa kabiri urugero rw’imyuka ihumanya ikirere ruzarushaho kuzamuka.

Ikigo cya Greenpeace and AirVisual kireba ibigendanye n’imyuka ihumanya ikirere gishyira umujyi wa New Delhi ku isonga mu kugira imyuka ihumanya ikirere. Kandi urwo urugero rurushaho kuzamuka mu bihe nk’ibi buri mwaka.

Uyu mujyi utuwe n’abantu miliyoni 20 ubarurwamo imodoka zigera kuri miliyoni 8, n’ibihumbi 800. Ubu abatwara imodoka basabwe gusaranganya iminsi. Harakurikizwa umubare wa nyuma uri kuri numero z’imodoka ya buri muntu, buri wese akajya mu muhanda hakurikijwe umunsi uhuye n’uwo mubare. Abafite imibare y’ibiharwe bagasimburana n’abafite itari ibiharwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG