Uko wahagera

Imyigaragambyo yo Gusaba ko Prezida Mutharika wa Malawi Yegura


Abari mu myiyerekano
Abari mu myiyerekano

Muri Malawi, polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso ku baturage ibihumbi bari mu myigaragambyo mu murwa mukuru Lilonguwe basaba ko Perezida Peter Mutharika yegura.

Uyu munsi ni uwa gatatu bagaragambya. Bavuga ko amatora y’umukuru w’igihugu yo kuri 21 y’ukwa gatanu gushize yabayemo ubujura. Mutharika yayatsinze n’amajwi 38.5%. Lazarus Chakwera, uyoboye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yamuje inyumwa n’amajwi 35.4%.

Mu myigaragambyo y’uyu munsi, abaturage barega polisi kandi ko yakoresheje amasasu y’intambara. Umuvugizi wa polisi nawe yavuze ko hari umwana wakomerekejwe n’isasu, ariko ntiyasobanuye uko byagenze.

Naho ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Virginia Palmer, yavuye igitaraganya ku cyicaro cy’ishyaka rya Lazarus Chakwera kubera ibyuka abapolisi barasaga. Yavuze, ati: “Nari nagiye kumusezeraho no kumushimira ubucuti bwe, n’uruhare yagize mu gihugu cye muri iyi myaka ine n’igice mpamaze. Ibyuka byari hose mu gihe twarimo tuganira nawe, ariko abashinzwe umutekano wanjye baje, tubasha gushoka nta nkomyi.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG