Abasilikare n’abapolisi boherejwe mu mujyi wa kabiri mu bunini, Bulawayo uyu munsi kuwa mbere. Bagiye guhagarika imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yari iteganyijwe.
Ni nyuma y’iminsi itatu abigarabambyaga mu murwa mukuru Harare banyanyagijwe bunyamaswa. Abasilikare n’abapolisi bari ku mafarasi, abandi mu makamyo baragenzura igice gikorerwamo ubucuruzi n’ibindi bice bituwe cyane.
Ikoresheje indangurura majwi, polise yaburiye abaturage ngo birinde imyigaragambyo. Yateguwe biturutse ku bukungu bugenda burushaho kuba nabi. Polise yashyizeho za bariyeri ku mihanda myinshi y’umujyi.
Abategetsi baciye iyo myigaragambyo, yateguwe n’umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi Movement for Democratic Change (MDC) nyuma y’uko polise isubije inyuma abari barenze ku mabwiriza bagakora imyigaragambyo i Harare kuwa gatanu w’iki cyumweru gishize.
Facebook Forum