Uko wahagera

Imyigaragambyo Ikaze kuri Amabassade y'Amerika muri Iraki


Abashinzwe umutekano w’Ambasade ya leta zunze ubumwe z’Amerika i Bagdad, muri Iraki, uyu munsi kuwa kabiri barashe ibyuka biryana mu maso mu bigaragambyaga bahungabanyije umutekano ku kigo cy’Amerika.

Bari bagose urupangu mu myigaragambyo yamaganaga ibitero by’indege byibasiye umutwe w’Abarwanyi ushyigikiwe na Irani muri Iraki na Siriya.

Bamwe mu bihumbi bigaragambyaga bacanye imiriro, batera amabuye kandi bazunguzaga amabendera bashyigikira imitwe y’abarwanyi.

Ibitero byo ku cyumweru, byateje uburakari no kunenga abayobozi bo mu rwego rwo hejuru ba Iraki. Cyakora Amerika irisobanura ku mpamvu z’ibikorwa byayo kandi iraburira ko ishobora kwongera kwihimura.

Perezida Donald Trump w’Amerika, yamaganiye kuri Iraki, ihungabanywa ry’umutekano kuri Ambasade y’Amerika. Yavuze ko Irani yishe umukozi w’Umunyamerika, ikomeretsa abandi benshi. Ati:“Twasubije twihanukiriye kandi tuzahora tubikora. Irani irimo yayoboye igitero kuri Ambasade y’Amerika muri Iraki. Bazabibazwa ku buryo bwuzuye. Ikindi twiteze ko Iraki izakoreshea ingufu ikarinda Ambasade, kandi barabimenyeshejwe”.

Ibitero by’indege z’Amerika byibasiye ububiko bw’intwaro z’umutwe wa Hezbollah n’ahandi mu bice itandukanye muri Iraki no mu burasirazuba bwa Siriya, aho uwo mutwe ufite ibirindiro. Ibyo bitero byahitanye abantu 25. Abandi babarirwa muri mirongo bakomeretse.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG