Uko wahagera

Imyaka 20 Iraheze Amerika Itanguye Kuvogera Abatalibani


Amazu ya World Trade Center i New York ari mu yatewe mu 2001
Amazu ya World Trade Center i New York ari mu yatewe mu 2001

Ku isabukuru y’imyaka 20 isi yose yibukaho ibitero byo kw’italiki 11 y’ukwezi kwa cyenda byatumye Amerika ivogera Afuganisitani kandi igakuraho ubuyobozi bw’abatalibani, Abanyafuganisitani baramaganira uburyo babayeho ku kuba ingabo z’Amerika zaravuye mu gihugu.

Abaturage b’i Kabul bananijwe n’intambara kuri uyu wa gatandatu bumvikanishije uburakari n’uburyo batekereza ko Amerika yatabye mu nama. Nyuma y’imyaka makumyabiri, ingabo z’Amerika zavuye huti huti muri Afuganisitani mu kwezi gushize, bituma guverinema yari ishyigikiwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi ihirima kandi abatalibani basubira ku butegetsi mu buryo butunguranye.

Bamwe mu bagabo bakiri bato bavuganye n’ibiro ntaramakuru Reuters, binubiye ko ingabo z’Amerika zitagerageje gufasha abaturage b’Afuganisitani. Nka Jalil Ahmad yagize ati: “Nyuma y’ibyabaye kw’italiki ya 11 y’ukwezi kwa cyenda, abanyamerika bari mu gihugu cyacu imyaka 20 ku nyungu zabo”.

Abatalibani bafite ubwanwa n’imbunda ku ntugu, babonekaga mu mpande zose z’umurwa mukuru, ariko hari umutuzo nyuma y’impiduka zidasanzwe zabaye mu byumweru bike bishize. Umuturage witwa Gul Agha laghmni, yagize ati: “Ubu hari umutekano kandi umutekano ni mwiza… ati Imana ikomeze ihe abatalibani imbaraga zo kuwubumbatira ubuziraherezo”.

Ingabo z’Amerika zakuyeho Abatalibani nyuma y’ibitero byo kw’italiki ya 11 y’ukwezi kwa cyenda kubera ko bacumbikiye Osama bin Laden umuyobozi wa Al Qaida wagabye ibyo bitero. Kuva abatalibani basubiye ku butegetsi mu kwezi gushize, bashyizeho guverinema y’agateganyo irimo benshi bahoze ari abarwanyi bafungiye n’Amerika i Guantanamo Bay muri Cuba.

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byumvikanishije impungenge mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu by’umwihariko ubw’Abagore ku buyobozi bw’Abatalibani. Imyigagarambyo yabaye mu mihanda myinshi iyobowe n’abagore, yagiye ikomwa mu nkokora muri ibi byumweru bibiri bishize kandi hari bamwe mu bantu bafatiwemo kandi barakubitwa. Abatalibani bijeje iperereza ku byabaye muri iyo myigaragambyo. Hari abagore bake ugereranyije n’iyindi minsi, ku mihanda y’i Kabul kuri uyu wa gatandatu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG