Minisiteri inshinzwe ibiza n'ibibazo by'impunzi itangaza ko abantu batanu aribo bakomerekeye mu mvura yaraye iguye mu karere ka Rubavu gaherereye mu burengerazuba bw’ u Rwanda.
Iyo ministeri ivuga ko iyo mvura idasanzwe yasenye amazu 26, yangiriza ubwiherero 254, yinjira mu yandi mazu 924 ku buryo yongeye kugwa na yo yasenyuka.
Imirenge ya Kana, Nyundo na Rugerero ni yo yashegeshwe cyane n'iyi mvura.
Abasenyewe amazu n'ayinjiwemo n'imivu bacumbitse mu baturanyi, abandi bari mu byumba by'amashuri.
Minisiteri ishinzwe ibiza, MIDIMAR,ivuga ko no mu karere ka Gicumbi kari mu Majyaruguru y'u Rwanda inkuba zahitanye inka ebyiri. Ahandi mu tundi turere nta cyo imvura yangirije.
MIDIMAR, irateganya gutanga imfashanyo y'ibikoresho birimo amakaye n'ibindi kuri uyu wa mbere ku banyeshuri bo ku ishuri ry'Ubugeni ryo ku Nyundo bangijwe ibikoresho n'iyi mvura.
Facebook Forum