Uko wahagera

Imvura Idasanzwe Yahitanye Abantu 10 mu Rwanda


Imvura Idasanzwe mu Rwanda
Imvura Idasanzwe mu Rwanda

Ikigo cy'igihugu cy'iteganyagihe mu Rwanda kiraburira ubutegetsi na rubanda ko bugomba kuba maso mu minsi itatu ikurikirana kuko ngo hashobora kuboneka ingaruka mbi zikomoka ku mvura yagwa muri icyo gihe.

Ni mu gihe kuri uyu wa gatatu haguye imvura idasanzwe igahitana abantu bagera mu 10 ikanangiza ibitari bike. Hari mu kiganiro n'abanyamakuru inzego zitandukanye zasobanuraga ku ngaruka zatewe n'iyo mvura idasanzwe.

Mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali imirimo yo guhangana n’ingaruka z’ibiza bikomoka ku mvura yaguye ku munsi mukuru wa Noheli irakomeje. Ni imvura ubutegetsi buvuga ko idasanzwe bufatiye ku bindi bihe. Nk’uko Prof Anastase Shyaka, ministre w’ubutegetsi bw’igihugu yabibwiye itangazamakuru mu kiganiro yatumije igitaraganya.

Kugeza ubu ubutegetsi burabarura abagera mu 10 bahitanywe n’ibi biza benshi biganje mu mujyi wa Kigali ari na ho haguye imvura nyinshi ugereranyije n’ibindi bice by’igihugu. Yasenye amazu asaga 100 na bwo ari hejuru ya 60 ari mu mujyi wa Kigali.

Bamwe mu bacumbikishirijwe mu mashuli minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi bwihuse ikavuga ko abo bose bari kwitabwaho mu kubabonera ubutabazi bw’ibanze nk'uko byasobanuwe na Bwana Olivier Kayumba, umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri.

Ijwi ry’Amerika yakunze kubona bimwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali cyane ibyegereye umugezi wa Nyabugogo byarengewe n’amazi. Hari n’inkuta z’amazu zagiye zigwa mu mihanda. Uretse izo ngaruka haniyongeraho ko ubu mu mujyi wa Kigali hari bimwe mu bice cyane ibyo mu karere ka Nyarugenge bidafite amazi n’imiriro y’amashanyarazi kubera iyo mvura idasanzwe.

Ambasaderi Claver Gatete, ministre w’ibikorwa remezo aravuga ko kugeza ubu amazi yanduye bikabije agomba kubanza gutunganywa bakabona kuyaha abaturage. Gusa ngo hongeye kugwa imvura nk’iyaguye byarushaho gusubira i rudubi.

Iyi mvura ije ikurikirana n’igikorwa cyo gusenyera abari batuye mu manegeka n’ibishanga. Ni ingingo itaravuzweho rumwe na cyane cyane ko ngo hari abakiri mu matongo. Prof Shyaka akavuga ko hari abafashe Ibiza bakabihindura politiki akanaboneraho kubiyama. Uyu mutegetsi yanavuze ko nibikomeza haziyambazwa izindi mbaraga maze asaba abanyarwanda kutabobywa n’abo yita ko bakora ‘politiki y’umwanda’.

Kugeza ubu imihanda hafi ya yose cyane muri Kigali ubutegetsi buvuga ko yagizweho ingaruka n’iyi mvura idasanzwe. Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu imwe yari yafunzwe kuko hari na zimwe mu modoka na moto igipolisi cyarohoye zatwawe n’amazi.

Hari kandi hegitari z’ibihingwa zikabakaba 50 zangiritse. Ubutegetsi bugakomeza gushishikariza abatuye mu bishanga n’amanegeka kubihungira kure bakiza amagara yabo. Muri Kigali honyine harabarurwa abakabakaba 3000 bakiri mu bishanga cyangwa inkengero zabyo za hafi n’abandi basaga 3500 bamaze kwimurwa.

Uretse ibice by’ibishanga iyi mvura idasanzwe yanibasiye amagorofa maremare y’ubucuruzi kandi akomeye yo mu mujyi rwa gati. Ababisesengurira hafi bo bakomeje kutarya umunwa bavuga ko nyirabayazana ari igenamigambi ry’ubutegetsi ridahamye ku bikorwaremezo birambye.

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe cyo kirakomeza kuburira abategetsi na rubanda. Bwana Aimable Gahigi uyobora iki kigo yabwiye itangazamakuru ko mu minsi itatu ikurikira hateganyijwe indi mvura iringaniye, ariko na none kikaburira ubutegetsi na rubanda ko bagomba kuryamira amajanja bagahangana n’ingaruka zishobora gukurikira kuko n’ubusanzwe iyo mvura nkeya irakomeza kugwa mu bice byashegeshwe n’imvura idasanzwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG