Uko wahagera

Impunzi zo muri Centrafrika Zigera muri Kameruni Zarazahaye


Impunzi muri Repubulika ya Centrafrica
Impunzi muri Repubulika ya Centrafrica

Ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR rivuga ko abakozi bayo bari muri Kameruni bongereye imfashanyo igenewe izo mpunzi zihagera zarazahaye. HCR ivuga ko izo mpunzi z’Abanyacentrafrika zihagera nyuma y’ibyumweru birindwi, zigenda n’amaguru, nta biribwa nta n’amazi meza yo kunywa zabonye.

HCR ivuga ko 80 kw’ijana by’impunzi nshya ziza ziba zirwaye malariya, impiswi ndetse zinarwaye imyanya y’ubuhumekero, naho ko 20 kw’ijana by’abana baba bafite imirire mibi. Umuvugizi wa HCR Fatoumata Lejeune-Kaba avuga ko impunzi zabwiye abakozi babo ko zahunze ubwicanyi bukabije kuko nta yandi mahitamo zari zifite.

HCR itangaza ko impunzi zirenga ibihumbi 44, 250 zituruka muri Centrafrika zahungiye muri Kameruni kuva mu kwezi kwa gatatu k’umwaka ushize. Icyo gihe ni bwo ingabo z’urugaga SELEKA zigizwe n’Abayisilamu zigaruriye umurwa mukuru Bangui, zirukana guverinoma.
XS
SM
MD
LG