Uko wahagera

Impungenge ni Zose ku Banyekongo Bakomeje Guhungira muri Uganda


Kuva kuri uyu wa kane muri Uganda hatangiye kugera impuzi zihunga imirwano ibera mu karere ka Ituri muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Umubare nyawo w'izo mpunzi kugeza ubu ntabwo uramenyekana neza kubera ko uhindagurika buri kanya.

Gusa umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika uri muri Uganda aravuga ko abari bamaze kugera muri icyo gihugu ku mugoroba wo kuri uyu w akene bagera ku 1000. Abo baje baturuka mu karere ka Boga na Beni muri Ituri, ho mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru.

Muri Uganda izo mpunzi zirinjirira ahitwa Ntoroko mu burengerazuba bw'igihugu zigahita zijya kubana n'abaturage ba Uganda zisanze

Bwana Mesach Kawamala ukuriye akarere ka Ntoroko avuga ko imiryango igoboka abafite ibibazo nkibyo ntabwo irahagera. Avuga ko hakenewee ibiribwa n'amacumbi kuko kugeza ubu igice kinini cy'abahunga gicumbikiwe mu mashuli.

Hari impungenge ko abantu bahagera ari benshi bashobora gutuma ubwandu bwa Covid 19 busanzwe bwazamutse muri icyo gihugu noneho bwarushaho kwiyongera.

Inkuru irambuye yerekeye izi mpunzi yateguwe na Ignatius Bahizi, Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika uri muri Uganda, murayisanga hano hepfo mu majwi.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:31 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG