Umuryango witwa “New Family Rwanda” muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’ubunani uhuliza hamwe abana b’impfubyi zirera kugirango uzirinde kwigunga mu gihe abandi bana baba bishimanye n’imiryango yabo. Muri icyo gihe abo bana baba begeranyilijwe hamwe bahabwa inama n’abantu bakuru nk’ababyeyi, zibarinda kugwa mu mutego w’abasaza n’abakecuru babashukisha utuntu kugirango babashore mu busambanyi.
Ibindi bisobanuro murabisanga mu kiganiro Eugenie Mukankusi yagiranye na Valentine Mudogo ukuriye umuryango “New Family Rwanda”.