Uko wahagera

Impanuka y'ubwato muri Uganda Yahitanye 9


Ikiyaga Albert
Ikiyaga Albert

Muri Uganda Polisi iravuga ko abakinnyi umunani b’imwe mu ma kipe y’umupira w’amaguru muri icyo gihugu n’abafana babo baguye mu mpanuka y’ubwato yabereye ku kiyaga cyitwa Albert mu burengerazuba bwa Uganda.

Police iravuga ko uretse impamvu z’ikirere kitari kimeze neza, ubwo bwato bwarohamye bitewe n’uko umubare urenze ugenwe w’abagenzi bwari butwaye. Ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa biravuga ko harokotse abantu 32 mu barenga 60 bwari butwaye. Mu bapfuye harimo abakinnyi n’umutoza wabo.

Mu kwa cumi n’abiri 2016 abantu 30 barimo abakinnyi b’umupira n’abafana babo baguye muri iki kiyaga ubwato barimo burohamye. Icyo gihe bishimiraga intsinzi ikipe yabo yari itahanye. Mu mwaka 2014, impunzi z’abanyekongo 251 baguye mu mpanuka y’ubundi bwato burohamye muri iki kiyaga. Izo mpunzi zari zihungutse zisubiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Impanuka nk’izi zikunze kubaho mu karere k’ibiyaga bigari kubera gukoresha ubwato bushaje akenshi bukarenza umubare ugenwe w’abagenzi. Ababukoresha akenshi usanga batazi koga.

Abantu 140 baguye mu kiyaga cya kivu muri Repubulika iharanira demokarasi ya kongo, mu gihe abagera kuri 228 baguye mu cyombo cyarohamye mu kiyaga cya Victoria umwaka ushize.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG