Umuntu umwe ni we waguye mu mpanuka y'imodoka itwara lisansi yahiriye mu karere ka Nyamasheke mu Burengerazuba bw'u Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu.
Kugeza ubu intandaro y’iyi mpanuka ntiramenyekana, ariko haracyekwa umunaniro w’umushoferi wari uyitwaye.
Nk'uko ababonye iyi mpanuka ikiba babibwiye Ijwi rya'Amerika, iyi kamyo yari ipakiye lisansi yavaga i Kigali yerekeza i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yahirimye ahagana mu masaa kumi n'imwe zishyira saa kumi n'ibyeri za mu gitondo ihita ifatwa n'inkongi y'umuriro irakongoka.
Ubwo umunyamakuru w’Ijwi ry'Amerika yageraga ahabereye iyi mpanuka, ahagana isaa mbiri za mu gitondo, iyi kamyo yari ikigurumanamo umuriro imbere, nubwo uwasohokaga hanze wari wagabanutse.
Amakuru twamenye ni ay'uko mu bantu 3 bari bayirimo uwahasize ubuzima ari uwari utwawe atari mu bayikoragaho; umushoferi wayo ndetse n'umutandiboyi we bayivuyemo mbere y'uko ishya.
Kubera uguturika gukomeye kwakurikiye iyo nkongi, bamwe mu baturage bari bahise bata izabo barahunga.
N'ubwo muri bo ntawahasize ubuzima, umuvu wa lisansi uherekejwe n’inkongi y’umuriro bigaragara ko byazimijwe biri hafi kugera mu ngo z’abaturage.
Iyi mpanuka yateje ihungabana ry’urujya n’uruza ku modoka nini zikoresha uyu muhanda Karongi-Rusizi-Nyamasheke, aho kugeza ku isaha ya saa yine za mu gitondo nta n’imwe yashoboraga gutambuka.
Facebook Forum