Uko wahagera

Imodoka za Mbere Zikoresha Amashanyarazi Zageze mu Rwanda


Uruganda rwa Volkswagen rwagejeje ku isoko ry’u Rwanda imodoka za mbere zikoresha amashanyarazi. Abayobozi b’u Rwanda bemeza ko izi modoka zizagabanya ibyuka byangiza ikirere byajyaga biva mu modoka zikoreshwa lisansi na mazutu.

Izi modoka ziswe e-Golf, ziratangira gukoreshwa mu Rwanda ku bufatanye bw’amasosiyete y’Abadage Volkswagen na Siemens. Iki kigo Siemens kizajya gitanga uburyo bwo kongera umuriro w’amashanyarazi mu modoka.

Abayobozi ba Volkswagen batangaje ko izi modoka zatangijwe mu Rwanda ari iza mbere uru ruganda rugejeje ku isoko ry’umugabane w’Afurika. Izi modoka ziswe e-Golf ntabwo zateranyirijwe mu Rwanda. Ahubwo zakorewe mu Budage zizanwa mu gihugu.

Hakurikije ibitangazwa n’abayobozi ba Volkswagen iyo izo modoka yuzuje umuriro zishobora kugenda ibilometero 230 ariko biterwa n’imiterere y’aho igenda.

Umuyobozi wa Volkswagen mu Rwanda Rugwizangoga Michaella avuga ko mu mezi ari imbere izi modoka ziziyongera zikagera kuri 20. Yumvikanishije ariko ko izi modoka atari izo kugurishwa ahubwo zizakoreshwa mu mushinga wo gutwara abantu mu buryo bwihariye.

Hari hashize iminsi mike mu Rwanda hatangijwe amapikipiki akoreshwa amashanyarazi, abayatwara bakunze kumvikana bavuga ko atinza akazi, kuko Moto yuzura amashanyarazi yatuma igenda imaze iminota isaga 40. Ibi bishobora gutuma abazakoresha izi modoka bazajya bamara amasaha menshi bategereje ko zakuzura.

Minisitiri w’ibidukikije mu Rwanda, Vincent Biruta, asobanura ko iki kitari ikibazo kuko buri wese uzaba afite iki kinyabiziga azajya afata gahunda y'uko yagishyiramo amashanyarazi kandi bitishe akazi.

Bwana Thomas Schafer uhagarariye Volkswagen muri Afurika na we yavuze ko igihe cyo kugurisha imodoka ku bantu kitaragera kubera ko ikiguzi cyazo kikiri hejuru.

Inkuru yateguwe n'umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpa Kaboyi.

Imodoka Zidakoresha Amashanyarazi Zizokora Gute mu Rwanda?
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:50 0:00



Facebook Forum

XS
SM
MD
LG