Uko wahagera

Imirwano muri Afuganistani Imaze Guhitana Abarenga 500


Abaturage bakomerekejwe n'igisasu hanze y'umugi wa Jalalabad muri Afuganistani aho bavurirwa mu bitaro.
Abaturage bakomerekejwe n'igisasu hanze y'umugi wa Jalalabad muri Afuganistani aho bavurirwa mu bitaro.

Intumwa yihariye ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika, ishyikirana n’abatalibani bo muri Afghanistani, Zalmay Khalilizad, avuga ko kugabanya umubare w’abantu bapfa mu gihugu, byashoboka habonetse amasezerano y’amahoro.

Kuri uyu wa gatatu, ONU yasohoye raporo, ivuga ko abasivili b’abanyafuganistani bishwe n’ingabo z’Amerika n’iza guverinema ya Afghanistani, mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2019, baruta abishwe n’abatalibani hamwe n’izindi nyeshyamba.

Khalilid yanditse uyu munsi kuwa kane kuri Twitter agira ati: “izi mpfu ziduteye uburakari twese kandi twifatanyije n’abanyafuganistani bamagana izo mpfu kandi bashaka ko imivu y’amaraso idakomeza gutemba ”.

Yakomeje agira ati: “Tubabajwe bikomeye n’inzirakarengane zaburiye ubuzima mu bikorwa bya gisilikare”. Yongeyeho ati:”Igisubizo nyacyo ni uguhagarika imirwano cyangwa kugabanya urugomo, mu gihe hashakishwa uburyo amahoro arambye yagerwaho”.

ONU itangaza ko mu mezi 3 ya mbere y’uyu mwaka wa 2019, ingabo zishyikiye guverinema zatumye abantu 305 batakaza ubuzima, abasivili 303 bagakomereka, ubwo inyeshyamba zicaga abasivli 227 bakanakomeretsa 736.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG