Uko wahagera

Imibare y'Abanduye COVID19 mu Rwanda Yazamutse


Mu Rwanda, imibare irimo kugaragara muri iyi minsi y'abandura COVID-19, yatumye abaturage bo mu mujyi wa Kigali bashya ubwoba, bibaza ko nibiramuka bikomeje Leta yasubizaho gahunda ya Gumamurugo.

Umubare w'abantu 200 banduye virusi ya corona ku munsi umwe, ni wo munini ubonetse kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda mu kwezi kwa 3. Uku kwiyongera kw’abandura kwatumye abaturage bashya ubwoba, ibintu bisa nkaho ari bishya kuri benshi, kuko mbere wasangaga hari abantu bakeka ko uburyo Covid-19 ivugwamo hazamo no gukabya.

Benshi baribaza ko Leta ishobora gusubizaho ingamba zikomeye zo kurwanya ikwirakwira ry'iki cyorezo, cyane cyane mu mujyi wa Kigali. Mu cyumweru gishize, ni bwo umujyi wa Kigali wafashe umwanzuro wo gufunga amasoko abiri akomeye, kubera ukwiyongera kw’iki cyorezo. Kugeza ubu, iyi virusi imaze kwica abantu 12 mu Rwanda. Abashinzwe ubuzima mu Rwanda bakagaragaza ko ari ikibazo giteye inkeke.

U Rwanda rwari rwashyizeho gahunda ya Gumamurugo mu kwezi kwa gatatu, gahunda abanyarwanda bamazemo iminsi 45, irangira benshi bagaragaza ko ubuzima bwabo bwari mu kaga. Bamwe batakaje imirimo yabo, abandi bahura n’ikibazo cy’inzara, kubana hagati y’abantu kuragabanuka, ku buryo kongera gufungura ibikorwa bimwe na bimwe mu kwezi kwa 5, byatumye benshi biruhutsa. Gusa nanone, imibare y’abandura umunsi ku munsi, yongeye gutuma bamwe bibaza ko baba batagiye gusubira mu bihe byabashaririye bya gumamurugo.

Itangazo rya Minisante ryo kuri iki Cyumweru ryerekanye ko umuntu wa 12 wahitanywe na COVID-19 ku butaka bw’u Rwanda ari umubyeyi w’imyaka 71. Iyi minisiteri kandi yagaragaje koko mu barwayi bashya basanganywe ubwandu, 164 ni abo muri Kigali (bapimwe mu masoko ya Kigali), i Rusizi habonetse 29 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), i Rubavu habonetse batanu mu gihe mu Karere ka Huye hakuwe babiri.

Kuva umurwayi wa mbere wa virusi ya corona agaragaye mu Rwanda, ministeri y’ubuzima ivuga ko imaze kubona abantu 3089 bamaze kuyandura, abamaze gukira ni 1755, ni 1322 bakirwaye, n'abantu 12 bamaze kwitaba Imana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG