Uko wahagera

Ikigo cya Leta y'Amerika cy'Itangazamakuru Cyarezwe mu Rukiko


Ibiro by'Ijwi ry'Amerika i Washington DC, taliki 15 z'ukwa 6, 2020
Ibiro by'Ijwi ry'Amerika i Washington DC, taliki 15 z'ukwa 6, 2020

Abantu batanu bahagaritswe ku kazi mu kigo cya Leta y'Amerika cy'itangazamakuru, USAGM; basaba urukiko kuburizamo ibyemezo n'ibikorwa bya Michael Pack bavuga ko bihabanye n'amategeko kandi bibangamiye umurongo ugenderwaho w'uko inzego za politiki zidakwiye kwivanga mu mikorere y'itangazamakuru.

Kuva mu kwezi kwa gatandatu bwana Michael Pack agizwe umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'itangazamakuru cy'Amerika, USAGM mu magambo ahinnye; Micheal Pack n'abandi bayoborana bashyirwaho na perezida, bashatse guhindura imikorere y'ikigo cy'itangamakuru, USAGM, kigakora "nk'ikigo koko giterwa inkunga na guverinoma" nk'uko bigaragara mu kirego cyashyikirijwe urukiko rw'i Washington.

Iki kirego kiri mu nyandiko y'amapaji 84 cyatanzwe n'abantu 5 bahoze bakorera cyangwa bahagaritswe ku mirimo mu kigo cya Leta cy'itangazamakuru, USAGM; basaba urukiko kuburizamo ibyemezo n'ibikorwa bya Michael Pack n'itsinda rye bavuga ko bidakurikije amategeko kandi bibangamiye inkingi n'umurongo ngenderwaho by'uko inzego za politiki zidakwiye kwivanga mu mikorere y'itangazamakuru.

Bwana Pack akigera ku buyobozi bwa USAGM ifite andi mashami 5 y'itangazamakuru harimo n'Ijwi ry'Amerika, yirukanye abayobozi 4 b'ayo mashami maze ashyiraho Elez Biberaj ngo ayobore Ijwi ry'Amerika by'agateganyo nyuma y'uko Amanda Bennett wayiyoboraga yari amaze kwegura.

Abagize komisiyo y'ububanyi n'amahanga mu nteko ishingamategeko y'Amerika, Congress, bagaragaje impungenge nyinshi ku byemezo bya Pack ku gutera inkunga ikigo cy’ikoranabuhanga rikoresha interineti mu bwisanzure, kwirukana bamwe mu bakozi, kwima viza bamwe mu banyamakuru b'abanyamahanga n'ibindi.

Abatanze iki kirego barimo Grant Turner wayoboraga ishami rishinzwe imari mu kigo USAGM n'abandi bayobozi bakuru 4 bahagaritswe mu kwezi kwa munani.

Michael Pack arareganwa n'abandi bayobozi 5 mu bo bakorana. Pack n'itsinda akuriye baregwa gushaka kwijandika mu ifatwa ry'ibyemezo mu itegurwa ry'amakuru, kwigenzurira inkuru zitangazwa n'ibyo abanyamakuru b'ikigo cya Leta cy'itangazamakuru harimo n'ab'Ijwi ry'Amerika bacisha ku mbuga bwite zabo; agamije kwikoma abavuga ibitagenda kuri perezida Donald Trump no kwihimura ku bakozi batishimira uburyo arengera bakananenga imiyoborere mibi ye.

Ibyemezo bya Pack n'iperereza akora bigira ingaruka ku bwisanzure bw'Ijwi ry'Amerika mu ntego zayo, kuko abanyamakuru n'abayobozi bakuru hari zimwe mu nkuru badatangaza kugira ngo barinde abakozi kuba bafatirwa ibihano biremereye igihe batangaje inkuru ntishimishe ubuyobozi bwa USAGM.

Abatanze iki kirego bavuga ko 'Kwica itegeko ribuza ibigo bya leta gukoresha amafaranga mu buryo bunyuranye n'ubwemejwe n'inteko ishingamategeko, byatumye ikigo USAGM gitandukira inshingano yacyo; ku buryo Ijwi ry'Amerika ihagarika gutangaza amakuru muri zimwe mu ndimi yumvikanagamo cg ikagabanya umubare w'ibiganiro kubwo gutakaza abakozi.'

"Niba Ijwi ry'Amerika n'indi miyoboro ya USAGM igomba gukomeza gukora ikarokoka imitego mitindi y'umuyobozi wa USAGM, urukiko nirugire icyo rukora. Rugomba gutegeka ko amahame ngengamikorere yubahirizwa nk'uko yemejwe n'inteko ishinga amategeko n'ikigo ubwacyo kikayashimangira."

Iki kirego kije nyuma y'uko hari abakozi bari bandikiye ubugenzuzi bukuru n'umujyanama wihariye batabariza abakozi bashobora kwirukanwa cg birukanwe bazira kuba baratangaje amakuru y'ibitagenda. Mu kwezi kwa cyenda, Ibiro by'umugenzuzi mukuru byandikiye ikigo cya leta cy'itangazamakuru, USAGM bakimenyesha impungenge z'ibihano by'imyitwarire mu kazi ku banyamakuru b'Ijwi ry'Amerika banenga ibitagenda.

Mu butumwa yahaye Ijwi ry'Amerika nyuma y’icyo kirego, Pack yavuze ko ibyo aregwa 'nta shingiro bifite' kandi ko ibyemezo bye n'itsinda rye 'biboneye kandi byubahirije amategeko'.

Michael Pack yaravuze ati: "Ubuyobozi bw'ikigo USAGM ntibuzihanganira icyo ari cyo cyose cyashaka ko twirengagiza imikorere n'imicungire mibi byaranze iki kigo mu myaka myinshi, aho gushyira imbere umutekano w'igihugu n'abaturage b'Amerika n'ububasha bw'iki kigo mu kuzuza inshingano y'ibanze yo kwamamaza indangagaciro z'Amerika mu isi yose nka demokarasi n'ubwisanzure."

Kwivanga mu murongo w'imikorere ya VOA

Mu byo abatanze ikirego barega Michael Pack harimo guhonyora amabwiriza abuza uwo ari we wese mu bakorera urwego nyubahirizategeko cg undi wese udakora muri serivisi y'amakuru, "kwirinda gushaka kuyayobora, gushyira igitutu, guhatira, gutera ubwoba, kwivanga cg gukoresha ububasha mu gutuma ibintu bikorwa uko abishaka mu mashami yose y'ikigo cya leta cy'itangazamakuru, USAGM."

Ku munsi wa mbere ku buyobozi, Pack yirukanye umukozi w'Ijwi ry'Amerika Steven Springer wari ukuriye ubwanditsi mbonera - umunyamakuru wakurikiraniraga hafi iyubahirizwa ry'umurongo w'imikorere y'Ijwi ry'Amerika. Kugeza ubu, USAGM yakomeje kwirengagiza ubuyobozi bw'Ijwi ry'Amerika bwavugaga ko iri shami ari ingenzi cyane mu yandi nk'uko bigaragara mu kirego.

Hari ibaruwa igaragara muri iki kirego umunyamakuru utavuzwe izina yanditse mu kwezi kwa munani agaragaza ko icyuho cyasizwe n'umwanditsi ugenzura ibyandikwa ari imikorere idahwitse na mba cyane cyane muri ibi bihe by'amatora y'umukuru w'igihugu muri Amerika. Bavuga ko uko uyu mwanya ukomeza kubura, ari na ko bazakomeza kwandika amakosa atuma icyizere Ijwi ry'Amerika rifitiwe kigabanuka.

Banamurega kwivanga mu micungire y'abakozi. Yirukanye Bay Fang wayoboraga Radio Free Asia ashaka kumusimbuza umuyobozi w'ibiro by'i New York ariko abanyamakuru baramwanga. Pack kandi ashinjwa kuba yaranze gusinya viza zo mu bwoko bwa J-1 zihabwa gusa abantu bafite impano zihariye. Uku kwanga gusinya izi viza zemerera abanyamahanga b'impano zidasanzwe kujya gukorera muri Amerika ngo byatumye habaho ingorane zo kubona amakuru menshi kandi yuzuye; inteko ishingamategeko y'Amerika n'abakurikira Ijwi ry'Amerika muri serivisi z'indimi nyinshi bari bayitezeho.

Ijwi ry'Amerika ivuga mu ndimi zisaga 40 igakurikirwa n'abagera kuri miliyoni 280 buri cyumweru. Abatanze ikirego bavuga ko Ijwi ry'Amerika ryagabanije ibiganiro byinshi bya serivisi z'Igihausa n’amaradiyo akorana nay o, kimwe n'urubuga rwa Twitter byafashaga urubyiruko rushorwa mu buhezanguni. Ibikorwa bya Pack byatumye habaho igabanuka ry'abakozi muri serivisi y'Ikimandarini binagabanya bimwe mu biganiro mu Kirusiya, Ikinya-Irani n'Ikinyakoreya ndetse no kurogoya porogaramu za Venezuela.

Guterwa ubwoba no gukorwaho iperereza

Barega Pack na bagenzi be barimo umujyanama mukuru Samuel Dewey, kurenga ku mategeko akivanga mu bikwiye gutangazwa.

Bavuga ko Dewey yajyaga mu nama zo gutegura amakuru, kurenza ubuyobozi bushinzwe amakuru, we ubwe akajya kwivugishiriza abanyamakuru agira ibyo abategeka.

Politiki ya USAGM iteganya ko igihe habayeho kwica amahame y'umwuga bikwiye gucukumburwa n'abanyamakuru ubwabo aho kuba abayobozi bo hanze. Barega ubuyobozi bwa USAGM kuba budafite ububasha bwo gukora iperereza ku mikorere y'abanyamakuru cg kubafatira ibihano, ariko bukarenga bukabikora.

USAGM yahase ibibazo abanyamakuru n'abanditsi ku nkuru yavugaga ku mugore wa perezida, Melania Trump na Jill Biden, bibanda kuri amwe mu magambo umwanditsi yakoresheje avuga ku magambo ya perezida ku bimukira n'uko yibasiye bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter avuga ko bamurwanya. Amwe mu magambo yakuwe mu nkuru mbere y'uko itangazwa.

Hari aho abatanze ikirego bashimangira ko "Kuba USAGM yaravanyemo amagambo y'umunyamakuru n'umwanditsi mukuru ari ukuvogera abanyamakuru... no kubagusha mu cyaha cyo gushyigikira ibitekerezo by'abarwanya Trump."

Dewey kandi ngo asaba ubuyobozi bw'ijwi ry'amerika kumuha amazina y'abanyamakuru n'inkuru barimo gutegura. Uku kwivanga kw'ibiro by'umuyobozi wa USAGM mu kazi k'abanyamakuru ngo bituma hari ibyo abanyamakuru bifata ntibatangaze kubwo gutinya ko babizira.

Mu kirego cyabo batanga ingero z'inkuru nyinshi za politike abayobozi b'Ijwi ry'Amerika baretse gukoraho kubera guhozwaho ijisho, amaperereza no gutinya ingaruka ikorwa rya bene izo nkuru zabakururira. Uburyo bwo gutangaza inkuru na bwo bwabaye nk'ubuhindurwa hirindwa ko Pack yafata izo nkuru nk'izibogamiye kuri Biden. Umwe mu bayobozi bafite uburambe mu kazi yandikiye ubuyobozi bw'Ijwi ry'Amerika agira ati "twageze ku rwego rw'uko mu gutegura amakuru, dufite inkeke y'uko hari ibyo twibuza kuvuga ubwacu n'iz'uko hari aho byaboneka ko tubogamiye. Birasaba ubushishozi bwinshi mu kubyitwararika byombi."

Amaperereza y'urwego nyubahirizategeko ntagarukira gusa ku kujora ibyatangajwe mu nkuru. Berekana amaperereza akorwa ku mbuga nkoranyambaga z'abanyamakuru bagashinja Pack n'itsinda ayoboye ko banditse inyandiko y'amapaji 30 ku muyobozi w'ijwi ry'Amerika mu biro bya perezida, Steven Herman, aho yaje kwandikira umuyobozi w'agateganyo w'Ijwi ry'Amerika Biberaj amugaragariza impungenge z'imikorere ya Pack.

Abakozi mu biro bya Pack byatangiye kugenzurira hafi Herman akimara koherereza Ijwi ry'Amerika iyo baruwa, kandi n'imbuga nkoranyamabaga akoresha zigenzurwa umunsi ku wundi harebwa ko hari imvugo ibgamye akoresha.

Ubuyobozi bw'Ikigo USAGM bwoherereje Biberaj uyobora by'agateganyo Ijwi ry'Amerika, inyandiko yerekana ko ibyo Herman yanditse yabitewe no gushaka kurengera inyungu ze. Ibikorwa bya Pack baravuga ko bigamije gutera ubwoba no gutesha agaciro inkuru Herman akora ku buyobozi bwa Trump.

Mu gusubiza ku birego by'uko Herman akorwaho iperereza, umurepubulikani uyobora komisiyo y'ububanyi n'amahanga Michael McCaul wo muri leta ya Texas yatangaje mu ntangiro z'iki cyumweru ko 'atewe impungenge n'imiyoborere ya USAGM n'ibigo yafashaga nka OTF bitagikora neza kandi Pack arebera." OTF ni umuryango utari uwa leta uhanga ikoranabuhanga rigamije koroshya isakazamakuru.

Senateri Chris Murphy w'umudemokarate wo muri leta ya Connecticut yavuze ko "iryo perereza kuri Herman ridakwiye kandi rishobora kuba ritubahirije amategeko." Murphy yabwiye Ijwi ry'Amerika ko "ibi ntibyapfuye kuza gitunguro. Ni urwungikane rw'ibikorwa bigamije guhindura USAGM ikigo cya politike kuva aho Pack atangiriye kukuiyobora. Ubwisanzure bw'itangazamakuru ni ingenzi cyane mugihugu kigendera kuri demokarasi. Ni na yo mpamvu ndimo gutegura itegeko rirengera abanyamakuru, rikabarinda gukurikiranwa bazira kugaragaza uko babona ibitekerezo by'abanyepolitike."

Amabwiriza Pack yatanze ku mikoreshereze y'imbuga nkoranyambaga no guhanganira inyungu, ku itariki 4 z'uku kwezi, na byo abatanze ikirego barabibona nk'ibigamije kugenzura abanyamakuru n'ababayobora.

Avuga kuri aya mabwiriza ku wa mbere w'iki cyumweru, Biberaj yavuze ko Ijwi ry'Amerika yisunga amahame ayigenge n'itegeko ry'itangazamakuru mu gukemura ibibazo igihe bibonetse. Ati "Ubwigenge mu mikorere, ubunyangamugayo no kwizerwa by'Ijwi ry'Amerika mu gutangaza amakuru ni iby'igiciro cyane. Ukuvogera inkingi z'amahame shingiro y'Ijwi ry'Amerika n'ubwigenge mu mikorere ntibikwiye kwihanganirwa."

Ishyirahamwe riharanira ubwisanzure bw'itangazamakuru, RCFP riha abanyamakuru ubufasha bw'ubwunganizi mu mategeko nta kiguzi, rivuga ko ibyo Pack akora bikwiye kwamaganwa n'imtwe yombi. Umuyobozi w'iri shyirahamwe ridaharanira inyungu, Gabe Rottman uyobora umushinga wo guteza imbere ikoranabuhanga n'ubwisanzure bw'itangazamakuru muri RCFP, avuga ko iki kirego kije gikenewe mu nzira yo gusubiza ibitangazamakuru ubwigenge bwo gukomeza kugeza amakuru yizewe ku bayakenera hirya no ino ku isi, cyane cyane mu bihugu biniga itangazamakuru hagatangazwa iby'ubutegetsi bwifuza byonyine.

Ingengo y'imari

Kuva ahawe inshingano zo kuyobora USAGM, Pack yahagaritse ingengo y'imari mu kigo, ahagarika ibyo guha abakozi bashya akazi agamije ahubwo gukoresha amafaranga mu bindi bitemejwe n'inteko ishingamategeko. Abamurezi bavuga ko ibyo yakoze bihanirwa. USAGM ni yo igenera amafaranga amashami yayo ariko kuva mu kwezi kwa 6, amafaranga menshi yarahagaritswe nta n'ibisobanuro bitanzwe. Uburyo amafaranga

azasaranganywa byari byaramaze kwemewa ndetse bisinywa na perezida. Abatanze ikirego bavuga ko hari andi mafaranga yagiye akoreshwa mu byo atagenewe kandi nta ruhushya rutanzwe, harimo miliyoni 3 n'ibihumbi 400 by'amadolari yari agenewe guteza imbere uwbisanzure bwo gukoresha interineti yambuwe umugenerwabikorwa bitamenyeshejwe inzego zibifitiye ububasha cg ngo ibiro bishinzwe ingengo y'imari n'imicungire y'umutungo bigene ikindi akoreshwa. Hari kandi na miliyoni 1 n'ibihumbi 400 y'amadolari yatswe ishami rishinzwe kunoza iby'ubushakashatsi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG