Uko wahagera

Ikigo cy'Amerika cy'Itangazamakuru Mpuzamahanga Cyavuguruye Ubuyobozi


Uyoboye by’agateganyo Ikigo cy’Amerika cy’itangazamakuru mpuzamahanga, Kelu Chao, yasubijeho aba bayobozi nyuma y’iminsi mike perezida w’Amerika Joe Biden amushyize ku buyobozi bukuru. Nyuma y’amasaha abiri gusa akimara kurahira nka perezida wa 46 wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden yahise asaba ko Michael Pack Trump yari yarashinze kuyobora iki kigo ahita yegura.

Madame Kelu Chao urambye cyane mu itangazamakuru, yakuyeho Ted Lipien wayoboraga Radio Liberty, ishami ry’iki kigo rireba Uburayi, aba amusimbuje Daisy Sindelar, kandi atangaza ko umuyobozi w’iyi radiyo azemezwa burundu mu minsi mike iri imbere. Chao kandi yasubije Bay Fang ku buyobozi bwa Radio Free Azia, ishami rya USAGM rireba Aziya, amusimbuza Stephen Yates; anashyira Kelly Sullivan ku buyobozi bw’ishami ry’Uburasirazuba bwo hagati mu buryo bw’agateganyo, amusimbuje Victoria Coates.

Mu itangazo yasohoye ku cyumweru yaravuze ati «nizeye bidasubirwaho ko aba bayobozi bazubahiriza, ku kigero cyo hejuru, amahame y’umwuga nko kutabogama, kwigenga n’ubunyamwuga.»

Mu cyumweru gishize, Chao yavanyeho abayobozi bakuru ba radiyo Ijwi ry’Amerika, Robert Reilly, wari washyizwe ku buyobozi bw’iyi radiyo na Michael Pack mu kwezi kwa 12 umwaka ushize; yirukananwa n’uwari umwungirije Elizabeth Robbins. Mu cyumweru gishize kandi uwayoboraga ishami rya USAGM rireba Cuba na we yareguye.

Kuva agiye ku buyobozi bw’ikigo cy’Amerika cy’itangazamakuru mpuzamahanga mu cyumweru gishize, madame Chao yahinduye byinshi byari byarakozwe na Pack wari umaze amezi 7 ayobora iki kigo. Ubuyobozi bwa Pack bwanenzwe bikomeye n’abademokarate kimwe na bamwe mu barepubulikani bari muri Kongre y’Amerika, kubera uburyo yagiye yirukana abayobozi beza kandi bafite uburambe mu kazi.

Ku buyobozi bwa Michael Pack kandi humvikanye amajwi y’abakozi benshi binubira imiyoborere ye; ibiro by’umujyanama wihariye byatanze amabwiriza yo gukora iperereza ku miyoborere ye byavugwaga ko idahwitse ndetse urukiko na rwo rwamubujije, we n’abakozi be, kwivanga mu murongo w’imikorere ya radiyo Ijwi ry’Amerika no kutivanga mu byo kugena abayobozi b’ikigega cyo guteza imbere itumanaho kuri bose.

Abademokarate bamushinje gushaka guhindura ibigo biterwa inkunga na leta, ibikoresho byo gucengeza amatwara ya Trump n’abamushyigikiye.

Ku cyumweru kandi madame Chao yashyizeho abayobozi b’inama y’ubutegetsi ba Radio Liberty/Free Europe, ishami ry’Aziya (Radio Free Asia) n’iry’Uburasirazuba bwo hagati; abasimbuza abari bashyizweho na Pack, iminsi mike mbere y’uko yirukanwa na we.

Abo bayobozi ni Karen Kornbluh wigeze kuba ambasaderi ku butegetsi bwa Barack Obama, mu muryango w’ubufatanye mu by’ubukungu n’iterambere; Ryan Crocker wabaye ambasaderi w’Amerika mu bihugu bitandukanye harimo nka Irani n’Afuganisitani na Michael Kempner ukuriye ikigo cy’i New York gifasha mu by’isakazabutumwa n’imenyakanishamakuru.

Mu itangazo rye, Kornbluh uzayobora inama y’ubutegetsi yavuze ati “Ubu ni bwo bikenewe ko itangazamakuru mpuzamahanga ry’Amerika ritanga amakuru nyayo, yuzuye kandi yizewe kurusha ikindi gihe byakenewe; cyane cyane mu bice bikeneye kumenya ukuri kw’ibiriho.”

Kelu Chao amaze imyaka isaga 40 akorera Ijwi ry’Amerika n’ikigo cy’Amerika cy’itangazamakuru mpuzamahanga kandi ni na we mugore wa mbere uyoboye iki kigo cy’Amerika cy’itangazamakuru mpuzamahanga.

Muri iki gihe ayoboye by’agateganyo, Chao azareberera ibigo bishamikiye ku kigo cy’Amerika cy’itangazamakuru mpuzamahanga nka radiyo Ijwi ry’Amerika, ishami rya radiyo y’igisata cy’Uburayi; ishami rireba Cuba; ishami ry’Uburasirazuba bwo hagati n’ikigega gishinzwe guteza imbere ubwisanzure n’ikoranabuhanga kuri bose.

Mu cyumweru gishize, Ubutegetsi bwa perezida Biden bwavuze ko umuyobozi w’Ikigo cy’Amerika cy’Itangazamakuru Mpuzamahanga, USAGM, azemezwa burundu akanashyirwaho mu gihe cya vuba.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG