Uko wahagera

Igitero ku Basirikare ba Nijeri Cahitanye 15


Bamwe mu basirikare ba Nijeri
Bamwe mu basirikare ba Nijeri

Minisiteri y'ingabo ya Nijeri yavuze ko abasilikare 15 bahitanywe n'igitero cyabavumbukiyeho kuwa gatandatu mu majyepfo y'uburengerazuba bw'igihugu. Yamaganiye icyo gitero ku mitwe ikoresha iterabwoba yitwaje intwaro.

Minisiteri y’ingabo yabitangaje ejo ku cyumweru, ivuga ko abateye saa tanu kw’isaha yo mu karere, bavumbukiye ku kigo cyo muri komini ya Torodi gitanga ibikoresho. Nyuma yaho, abasilikare bari bakomerekejwe n’ibisasu bajyanywe kuvurwa.

Yakomeje igira iti: “Tubabajwe n’abasilikare 15 bishwe, barindwi bakomeretse na batandatu baburiwe irengero”. Kimwe n’ibihugu bituranyi, Mali na Burukina Faso, Nijeri nayo yibasiwe n’imitwe y’abarwanyi ikorana na al Qaida na Leta ya kiyisilamu; ikomeje kugenda irushaho kugira ingufu n’ubwo mu karere hoherejwe abasilikare ibihumbi, baturuka mu karere, mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi hamwe n’ingabo za ONU mu karere kose ka Saheli mu burengerazuba bw’Afurika.

Abakekwaho kuba abarwanyi b’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu bishe abasivili batari munsi y’ijana kw’italiki ya 2 y’ukwezi kwa mbere mu mukabu bakoreye mu midugudu ibiri yo mu ntara ya Tillabery mu burengerazuba bwa Nijeri. Abantu 137 nabo baguye mu bitero byo mu kwezi kwa gatatu mu ntara ya Tahoua bituranye. Ibyo ni bimwe mu bitero byibukwa biheruka byaguyemo abantu benshi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG